Guhera kuri uyu wa gatandatu ku bibuga bitandukanye byo mu Rwanda,amakipe abarizwa mu cyiciro cya mbere kongeraho ayamanutse mu cyiciro cya kabiri arahurira mu irushanwa ry’Agaciro Development Fund,aho amakipe azahura hashingiwe ku turere aherereyemo.

Uko amakipe azahura
Amajyepfo no mu Burengerazuba
15/08/2015
Mukura VS izakira Rayon Sport FC(i Muhanga)
Espoir FC yakire Amagaju FC (i Rusizi).

Uburengerazuba no mu Majyaruguru:
15/08/2015
MarinesFC izakira Musanze FC (kuri Tam tam)
Gicumbi FC ikine na Etincelles FC( i Gicumbi)
Uburasirazuba n’Umujyi wa Kigali
Itsinda A : Isonga FC izakira Police FC(kuri FERWAFA),
Bugesera FC yakire APR FC(i Bugesera)
Mu istinda B : AS Kigali izakira Rwamagana FC(ku Kicukiro)
Kiyovu FC yakire Sunrise FC (ku Mumena)
Imikino yo kwishyura izakinwa tariki 17/08/2015, aho ikipe ya Rayon Sport FC izakirira Mukura VS (i Muhanga),Amagaju FC yakire Espoir FC(i Nyamagabe)
Musanze FC izakira Marines FC (i Musanze), Etincelles FC izakina na Gicumbi (kuri Tam Tam).
Mu itsinda A ry’amakipe yo mu Burasirazuba n’Umujyi wa Kigali,imikino yo kwishyura izahuza Police FC n’Isonga FC(Kicukiro) naho APR FC ikine na Bugesera FC(Mumena).
Mu istinda B,ikipe ya Rwamagana FC izakina na AS Kigali(Rwamagana), naho Sunrise FC yakire Kiyovu FC( Rwamagana).
Icyiciro cya kabiri cy’iri rushanwa kizakinwa ku itariki 19/08/2015 ndetse no kuri 21/08/2015, aho amakipe abiri azaba yatsinze muri buri tsinda azahurira mu mikino ya kimwe cya kane.
Amakipe yatsinze azahurira muri kimwe cya kabiri kuri 23/08/2015, Aho nta mukino wo kwishyura nko mu bindi byiciro.
Amakipe yatsinze azahurira mu mukino wa nyuma kuri stade Amahoro,tariki 30/08/2015. Kuri iyi tariki na none, hazakinwa umukino wo gushakisha umwanya wa gatatu.
Sammy IMANISHIMWE
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|