Ni irushanwa rihuza amakipe yo mu karere k’Afurika y’i Burasirazuba, rikaba riterwa inkunga na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, rigahuza amakipe yabaye aya mbere muri ibi bihugu ndetse n’anadi makipe atumirwa.

Kugeza ubu amakipe 13 ni yo yamaze kwemeza ko azitabira aya marushanwa, mu gihe hategerejwe andi makipe ashobora kwitabira bitarenze kuri uyu wa Gatanu, arimo amakipe yatumiwe nka Green Buffaloes yo muri Zambia na Mazembe yo muri DR Congo
Amakipe amaze kwemera kwitabira kugeza ubu:
U Rwanda: Rayon Sport na APR FC
Kenya : Gor Mahia na Bandari
Tanzania:- Azam na KMC
Uganda:- KCCA na Proline
Zanzibar:-KMKM
Djibouti:- AS Ports
Somali:- Heegan
DRC:- TP Mazembe
Zambia:- Green Buffaloes.

Kugeza ubu kandi hategerejwe andi makipe yatumiwe ariko ataremeza ko yabonetse ari yo Motema Pembe (DRC) ndetse na Big Bullets (Malawi), hakazatangazwa amakipe azitabira bidasubirwaho kuri uyu wa Gatanu, ari nabwo hazatangazwa amatsinda.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Mambo vipi kwem rafiki wangu mi dar es salaam uburundi bunukuja au vp?
umva mudukorere ubuvugizi APR izagure n’abanyamahanga kbs ariko nabo bashoboye.naho secafa niya mazembe cg gromahia
nibyo rwose apr igomba guhindura poritike