Nyuma y’inama y’inteko rusange y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda yeteranye ku cyumweru tariki 09/09/2012, amakipe 10 yo mu cyiciro cya mbere ni yo yiyandikishije ndetse anemererwa kuzitabira iryo rushanwa.
Amakipe azitabira irushanwa ni Rayon Sport, AS Kigali, APR FC, Amagaju, Kiyovu , La Jeunesse, Police FC, Musanze, Mukura na AS Muhanga; nk’uko bitangazwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Kugira ngo hamenyekane uko amakipe azahura muri ¼ cy’irangiza hakozwe tombola, aho amakipe atanu yabaye aya mbere muri shampiyona iheruka, yatomborwaga n’andi asigaye.
Iyo tombola yagarageje ko muri iri rushanwa rizamara iminsi ine, APR izakina n’Amagaju kuri stade Amahoro i Remera. Kiyovu Sport izakina na La Jeunesse kuri stade ya Kigali i Nyamirambo saa saba z’amanywa nyuma saa cyenda n’igice Rayon Sport ihakinire na AS Kigali.
Mu yindi mikino, Police FC izakina na Musanze FC ku Kicukiro naho Mukura ikine na AS Muhanga i Nyanza guhera saa cyenda n’igice.
Imikino izakomeza ku wa gatandatu, ubwo hazaba hakinwa imikino ya ½ cy’irangiza, naho umukino wa nyuma ukazaba bucyeye bwaho ku cyumweru tariki 16/09/2012.
Muri iyi mikino izaba inafasha amakipe gupima abakinnyi bashya yaguze, amafaranga yose azinjira ku bibuga azashyirwa mu kigega Agaciro Development Fund.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|