Ni umukino watangiriye hejuru muri rusange ariko Rayon Sports ariyo isatira cyane , byatumye ku munota wa gatandatu ibona cyatsinzwe na Abeddy Biramahire ariko umusifuzi Ngaboyisonga Patrick utagiye ahuza n’Abarayons ku byemezo byinshi yagiye afata avuga ko yari yabanje gusunikana. Ubwugarizi bwa Rayon Sports bwarimo Omar Gning wari wasimbuye Kabange afatanyije na Youssou Diagne batangiranye guhuzagurika aho mu minota ya mbere Bugesera FC yababonyemo amahirwe yo gufungura amazamu ariko ntiyabyara umusaruro.
Ku munota wa 13, Umar Abba wa Bugesera FC yahinduriye umupira ku ruhande rw’ibumoso usanga Dukundane Pacifique hanze y’urubuga rw’amahina gato. Uyu mupira yawinjije mu rubuga rw’amahina maze Ruhinda Farouk atsinda igitego cya mbere. Mu bihe bitandukanye Rayon Sports yagiye igaragaza kutishimira ibyemezo by’abasifuzi n’ubundi yari yagaragaje ko batitwara neza mbere y’umukino ubwo yandikiraga FERWAFA ariko yayisubije ko yatuza.

Igice cya mbere cyarangiye Bugesera FC iyoboye n’igitego 1-0 maze mu gice cya kabiri ku munota wa 52 rutahizamu Biramahire Abeddy akorerwa ikosa mu rubuga rw’amahina ryari kuvamo penaliti mu mboni z’Aba-Rayons ariko umusifuzi Ngaboyisonga Patrick avuga ko ntacyabaye. Bugesera FC yahise izamukana umupira igera mu rubuga rw’amahina maze uyu musifuzi avuga ko Ishimwe Fiston yakoreye ikosa Ruhinda Farouk bitishimiwe na Rayon Sports atanga penaliti.
Iki cyemezo nicyo cyabaye imbarutso yibyabaye byose, aho abakinnyi ba Rayon Sports n’abafana batabyishimiye kugeza ubwo babwiye umunyezamu Ndikuriyo Patient kuva mu izamu. Abakinnyi bakomeje gushyamirana babwira nabi umusifuzi hagati mu kibuga ariko birangira umunyezamu agarutse mu izamu penaliti iterwa nyuma y’iminota itandatu umukino uhagaze.

Umar Abba niwe wateye uyu mupira wavuyemo igitego cya kabiri cya Bugesera FC, maze nyuma yo kuwinjiza abafana bari bari ku gice cy’ahasigaye hose harangwa n’itaka risanzwe ribamo amabuye batangira gutera ibirimo amabuye umusifuzi wa kabiri w’igitambaro Ruhumuriza Justin. Uyu musifuzi yahise ava ku ruhande yari ariho aza mu kibuga umukino ntiwongera gutangizwa kugeza ubwo Polisi ndetse n’abakinnyi ba Rayon Sports bagiye gusaba abafana ba Rayon Sports guhagarika ibyo bikorwa ariko bikaba iby’ubusa.

Nyuma yo gutsinda igitego cya kabiri cya Bugesera FC, umukino ntiwigeze ukomeza kuko wahagaze iminota 20, amakipe yombi akiri mu kibuga yewe n’abasifuzi. Saa kumi n’iminota 35 nibwo komiseri w’umukino Munyemana Hudu yavuze ko umukino uhagaze kubera umutekano mucye, bitangarizwa abafana benshi bari bitabiriye uyu mukino.
Ibyabaye kuri Stade ya Bugesera bisa nkibitatunguranye kuko mbere y’uyu mukino Rayon Sports yari isa nk’ifite amakuru ku basifuzi bazayisifurira , ku wa Gatanu yandikiye FERWAFA isiyaba kwitwararika no Kwitonda mu kugena abasifuzi kubera ibihe shampiyona igezemo aho yavuze kuri Ngaboyisonga Patrick wari hagati, Mugabo Eric wari uwa mbere w’igitambaro na Ruhumuriza Justin wari uwa kabiri w’igitambaro ivuga ku makosa bagiye bakora mu mikino itandukanye.
FERWAFA yasubije Rayon Sports iyibwira ko igomba gutuza kandi aho shampiyona igeze bahazi. Rayon Sports kugeza aho umukino wari ugeze yatsinzwe ibitego 2-0 byatumye itakaza umwanya wa mbere ifata uwa kabiri n’amanota 59 , mu gihe APR FC yatsinze Gorilla FC 1-0 ari ya mbere n’amanota 61 zombi zisigaje gukina imikino ibiri.


National Football League
Ohereza igitekerezo
|