Mu rwego rwo gukomeza kwitegura kwitegura amarushanwa ya CHAN azabera mu Rwanda,ndetse no kwitegura imikino yo guhatanira kujya mu gikombe cy’Afrika,ikipe y’u Rwanda yakinnye umukino wa gicuti yatsinzwe mo ibitego bibiri ku busa n’Afrika y’epfo y’abatarengeje imyaka 23.

Muri uyu mukino ikipe y’Afrika y’epfo, ku munota wa 4 w’igice cya mbere uwitwa Keagan Dolly ukinira Mamelodi sundowns yari yamaze kubona igitego cya mbere cy’Afrika y’epfo
Ku munota wa 35 umukinnyi Siphiwe kambule ukinira Super Sport united yaje kubona Amagluglug igitego cya kabiri ari nako igice cya mbere cyarangiye.

Mu gice cya kabiri, Umutoza Johnathan McKinstry yaje gusimbuza bamwe mu bakinnyi,aho Fabrice Twagizimana yasimbuye Amani Uwiringiyimana, Danny Usengimana asimbura Ernest Kwizera, Fitina Omborenga asimbura Jean Marie Vianney Rukundo, Amini Muzerwa asimbura Tumaini Ntamuhanga, Olivier Kwizera asimbura umunyezamu Eric Ndayishimiye ndetse na Savio Nshuti Dominique asimbura Innocent Habyarimana.
Abakinnyi b’Amavubi babanje mu kibuga : Eric Ndayishimiye, JMV Rukundo, Faustin Usengimana, Amani Uwiringiyimana, Celestin Ndayishimiye, Tumaini Ntamuhanga, Amran Nshimiyimana, Jacques Tuyisenge, Kevin Muhire, Innocent Habyarimana, Ernest Sugira
Abasimbuye : Olivier Kwizera, Fitina Omborenga, Fabrice Twagizimana, Amini Muzerwa, Savio Nshuti Dominique, Dany Usengimana
Utakinnye : Songa Isaie
Sammy IMANISHIMWE
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|