Nyuma y’aho ikipe ya Police Fc inyujije umweyo mu bakinnyi bayikiniye mu mwaka w’imikino wa 2014/2015 ikinjiza abakinnyi bagera kuri 14,kuri uyu wa gatandatu kuri Stade ya Kicukiro irakomeza gahunda yo kwitegura shampiona ya 2015/2016 iteganijwe gutangira taliki ya 18/09/2015.



Abakinnyi bashya ba Police FC (aho bavuye)
Ndatimana Robert (Rayon Sports)
Ngomirakiza Hegman (APR FC)
Patrick Umwungeri (As Kigali)
Mushimiyimana Mouhamed (As Kigali)
Neza Anderson (SEC)
Hakim Tuyisenge (Isonga)
Muganza Isaac(Rayon Sports)
Songa Isaie (As Kigali)
Muvandimwe Jean Marie Vianney (Gicumbi)
Bwanakweri Emmanuel (Gicumbi)
Danny Usengimana (Isonga)
Gahonzire Olave (Nta kipe yari afite)
Japhet Hakizimana Irambona (Musanze)
Jean Paul Uwihoreye (Musanze)

Ku ruhande rw’ikipe y’Amagaju nayo imaze ibyumweru bigera kuri bibiri iri mu myitozo,ikomeje nayo gahunda yo kuba yakwiyubaka,aho bivugwa ko yaba iteganya gusinyisha abakinnyi babiri bakiniraga Isonga Fc,umukinnyi ukina nka myugariro wakiniraga SORWATHE witwa Musafili Protogene ndetse na Cassien Nzamurambaho (Taiwo) wavuye mu ikipe ya Gicumbi FC.

Aya makipe yaherukaga gukina taliki ya 21 Werurwe 2015 mu mukino wo kwishyura wa shampiona,aho ikipe y’Amagaju yatsinze Police Fc ibitego 2-1,ibitego by’Amagaju byatsinzwe na Muhindo Jean Pierre mu gihe icya police Fc cyari cyatsinzwe na Tuyisenge Jacques.
Sammy IMANISHIMWE
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Amagaju Turayashyikiye Nakomeze Tuyar’inyuma.