I Gicumbi, Amagaju ahatsindiye Gicumbi abafana bashyamirana na Bekeni
Ni umukino wahuje amakipe yombi yari atarabona amanota atatu muri Shampiona, aho zose zari zifite inota rimwe.

Ikipe y’Amagaju niyo yafunguye amazamu ku munota wa 11 w’umukino, igitego cyatsinzwe na Byiringiro Iréné.
Nyuma y’iminota ibiri gusa, Amagaju yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Ndikumana Trésor, nyuma y’ikosa ryakozwe n’umunyezamu Sozera Anselme wafashe umupira akawurekura.
Ikipe ya Gicumbi yaje kubona igitego cya mbere ku munota wa 30 w’umukino cyatsinzwe na Okenge Kevin, nyuma gato Amagaju ahita ahabwa ikarita itukura.
Mu gice cya kabiri Amagaju yatsinze igitego cya gatatu cyatsinzwe na Irambona Fabrice.
Gicumbi yatangiye kotsa igitutu Amagaju inayitsinda igitego cya kabiri cyatsinzwe na Nshimiyimana Aboubacar, umukino urangira Amagaju atsinze Gicumbi ibitego 3-2.
Kiyovu yongeye gutsindwa bwa kabiri yikurikiranya.
Ikipe ya Kiyovu Sports yaherukaga gutsindwa na Mukura, yaje gutsindirwa na Sunrise i Nyagatare.
Kiyovu Sports niyo yari yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Nizeyimana Djuma, Sunrise iza gutsinda ibitego bibiri byatsinzwe na Baboua Samson ndetse na Jules Olimwengu.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|