Amagaju akoze amateka yo kugera muri 1/2 bwa mbere mu mateka

Ikipe y’Amagaju yafunguye amazamu ku munota wa 3 w’umukino ku gitego cya Shabban Hussein, Sebanani Crespo ahita yishyurira As Kigali, Ku munota wa 43 Amani Mugisho atsinda igitego cya kabiri cy’Amagaju, As Kigali ihita ikishyura ku munota wa 45 gitsinzwe na Ndahinduka Michel uzwi nka Bugesera, umukino urangira ari 2-2,
Amagaju yahise yandika amateka yo kugera muri 1/2 bwa mbere mu gikombe cy’Amahoro, nyuma y’aho amakipe yombi yari yanganije igitego 1-1, ibitego byinshi Amagaju yatsindiye hanze biyiha amahirwe yo gusezera AS Kigali


APR yihereranye Bugesera iyitsinda 5-1 mu mikino ibiri
Ikipe ya APR Fc yafunguye amazamu ku munota wa 38 ku gitego cya Emmanuel Imanishimwe, Nshuti Innocent atsinda icya kabiri ku munota wa wa 43, ndetse anatsinda icya 3 ku munota wa 53.
Ikipe ya Bugesera yaje kubona igitego cy’impozamarira gitsinzwe na Rucogoza Aimable Mambo ku munota wa 93 w’umukino, umukino urangira ari 3-1
Muri 1/2 APR izahura n’Amagaju aho umukino ubanza uzabera i Nyamagabe, Espoir ikazakina na Rayon Sports aho umukino ubanza uzabera i Rusizi.
Imikino ibanza ya 1/2 cy’irangiza
Ku Cyumweru tariki 25/06/2017
Espoir Fc vs Rayon Sports
Ku wa mbere tariki 26/06/2017
Amagaju Fc vs APR Fc
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
NAYAMARA MWABONA AMAGAJU AKIJYANYE
AMAGAJU Dynamic Oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee