
Abafana ba Sunrise bari banitwaje ibyapa bigaragaza ko ngo biteguye gushyingura Rayon Sports
Uyu mukino w’umunsi wa gatanu wa Shampiyona wabereye ku kibuga cy’ikipe ya Sunrise i Nyagatare ku itariki ya 19 Ugushyingo 2016.
Aya makipe yakinnye anganya amanota 10, yarangije umukino Rayon Sports itsinze Sunrise 1-0 cyatsinzwe na Kwizera Pierrot.
Abafana ba Rayon Sports bari babukereye n’aba Sunrise batuye mu karere ka Nyagatare bari baje kureba Rayon Sports, imwe mu makipe afite ibigwi mu Rwanda.
Mbere y’umukino aba bafana ba Sunrise bari batangaje ko biteguye gutsinda Rayon Sports n’ubwo bitashobotse.

Abafana na Rayon Sports bari banitwaje za Vubuzela

Abafana bari bahari ari benshi mu mihanda ya Nyagatare

Abafana ba Sunrise bibumbiye muri Fan Club bari babukereye bafana

Byari ibirori bikomeye

Hari hanubatswe aho abanyacyubahiro bicara

Abafana ba rayon na bo bari benshi

Babyinaga badakuraho
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Niko se!!!
ariko genda gikundiro uri ikipe koko mwene ibi bikabyo bya sa Sunrise n’abanyanijeria nibyo bituma Gikundiro yongera abafana buri munsi.
uziko wagira ngo amakipe hose agité guhura na Rayon Sport aba agiye gutwara championnat baba bavuuuuze mbabazwa n’amagambo apfa ubusa
nawe se ikipe yose izanye umutoza mushya iyo bamubajije imihigo azanye agira ATI nzatsinda Rayon hhhhhh wagira ngo niyo yonyine ikina championnat pe
ese ya yindi itsindira i Kgl gusa yo ntirava iyo yagiye ra? hhhhh inkuru ziba zicicikana iyo yurira indege igiye ariko gutaha nta wumenya igihe izira wagira ngo iba ihungutse
Iyomisaraba ninayo ibatera umwaku! Ariko babona bambara amabara y’abapfuye bakumvako ari ugushyingura? Barababeshye Rayon ntabwo muri kurwego rumwe doreko mwumva izina Rayon mukavugishwa mugacika ururondogoro
Erega burya abakurambere bari bazi ibintu bati:’’Urucira mukaso
rugatwara nyoko’’ Gusa ni bihangane igihe kiracyahari
Eeee! Baje bitwaje umusaraba? Hahaha! Rayon Sport yababereye umusaraba koko!!!!
Oooo Rayon