Amafoto: Rayon Sports yanganyije na Etincelles i Rubavu
Yanditswe na
Sammy Imanishimwe
Mu mukino w’ikirarane w’igikombe cy’Amahoro wa 1/8 wabereye i Rubavu, Etincelles yanganyije na Rayon Sports igitego 1-1
Ni umukino utari wabashije kubera igihe, aho Rayon Sports yateguraga umukino wo kwishyura wa CAF Champions League n’ikipe ya Mamelodi Sundowns, umukino wabereye muri Afurika y’Epfo.
Ikipe ya Rayon Sports yabanje mu kibuga
Etincelles yabanje mu kibuga
Muri uyu mukino, ikipe ya Etincelles niyo yafunguye amazamu kuri Penaliti ku munota wa 19, yatsinzwe na Mugenzi Cedrick uzwi nka Ramires wahoze anakinira ikipe ya Rayon Sports.
Igice cya mbere cyarangiye bikiri igitego 1-0, igice cya kabiri kigitangira umutoza Ivan Minnaert wa Rayon Sports yahise akora impinduka, Manishimwe Djabel asimburwa na Ismailla Diarra naho Usengimana Faustin asimburwa na Mugisha Francois Master.
Ku munota wa 61, Rayon Sports yaje kwishyura igitego gitsinzwe na Shaban Hussein Tchabalala n’umutwe, kuri coup franc yari itewe na Eric Rutanga, umukino uza no kurangira amakipe yombi anganya igitego 1-1.
Tchabalala wasimbutse agatsinda igitego n’umutwe
Amwe mu mafoto yaranze uyu mukino
Muhire Kevin na Kassim Nzayisenga bishyushya mbere y’umukino
Kassim Nzayisenga wari wahawe amahirwe yo kubanza mu izamu, gusa aza kuvunika avamo umukino utarangiye
Manzi Thierry wari kapiteni wa Rayon Sports
Abasifuzi bayoboye uyu mukino
Ivan Minnaert hamwe n’umutoza we w’abanyezamu uzwi nka Nkunzingoma Ramadhan byavugwaga ko yamuhagaritse
Habimana Youssuf wa Rayon Sports yari amezi agera ku munani yaravunitse, yongera gukina umukino wose aranawurangiza
Umunyezamu wa Etincelles ubwo yatsindwaga igitego cyo kwishyura cya Rayon Sports
Ismaila Diarra hari ibyo atumvaga kimwe n’abakinnyi ba Etincelles
Ismaila Diarra yinjiye mu kibuga ajya gufatanya ubusatirizi na Christ Mbondi
Ndayishimiye Eric Bakame yaje kujyamo asimbuye Kassim wavunitse
Muhire Kevin atanga umupira atahareba
Eric Rutanga agerageza gutsinda n’umutwe
Umunyezamu wa Etincelles bamwihanangiriza kubera gutinza iminota