Nyuma y’uko ikipe ya Rayon Sports yari imaze itangiye gutsinda ibitego byinshi, aho mu mikino ibiri iheruka gukina yari yatsinzemo ibitego icyenda, harimo bitandatu yatsinze Marines Fc, ndetse na bitatu yatsinze Gasogi mu mukino wa gicuti.
Abafana b’ikipe ya Rayon Sports bari baje gushyigikira ikipe yabo ari benshi nk’uko bisanzwe, bari bafite icyizere ko ikipe ya Gicumbi iri ku mwanya wa nyuma muri shampiyona baza kuyitsinda ibitego byinshi, ariko si ko byagenze kuko bayitsinze igitego kimwe gusa.
Iki gitego cyatsinzwe ku munota wa 86 habura iminota ine ngo umukino urangire, cyagiyemo abafana batangiye kwinuba, bamwe bifashe ku itama, abandi mu mayunguyungu, abandi biyicariye, aho bamwe basohotse bavuga ko igitego cyagiyemo imitima yenda guhagararara.
Mu mafoto, ni uku abafana bari bategereje igitego, cyaje kuboneka nta nkuru

































Amafoto: Nyirishema Fiston
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
ndabakundacyane naxababaga mubwire kumakuru yigikona.murakoze ninge vincent
Muraho mutubwire kumakuru ya Liverpool.