Bizimungu watangiye akazi ku wa mbere tariki ya 11 Nzeli 2017 arabitangaza mu gihe amaze iminsi mike asinyiye Bugesera umwaka umwe, akanasabwa kuzageza iyi kipe nibura mu makipe ane ya mbere mu mwaka w’imikino wa 2017/2018.
Agendeye ku ikipe yabonye umwaka usize Ally Bizimungu yabwiye Kigali Today ko intego yahanye n’ubuyobozi ubwo yasinyaga amaezerano azazigeraho nta kabuza.

Ati ”Bugesera ikizamuka ni njye wayitoje nyigeza ku musaruro mwiza urenze uwo bansabaga aho bifuzaga ko yaza mu makipe 10 mbasha kuyigeza ku mwanya wa 7
Ubu nari maze iminsi mu mahanga ariko ikipe ya Bugesera yari ifite umutoza mwiza ufite ubunararibonye, abakinnyi beza nsanga umusaruro ubuyobozi bwifuza nzawugeraho kandi ndizera ko yaba abakinnyi, ubuyobozi n’abafana tuzafatanya bikagenda neza”
Bamwirukana bari bapfuye amafaranga yabakaga
Uyu mugabo wahoze atoza iyi kipe yari amaze umwaka atandukanye nayo yanaboneyeho no kunyomoza amwe mu magambo ngo yagiye yumva abantu batavuga rumwe ku iyirukanwa rye, aho yavuze ko atirukanwe kubera ikinyabupfura gike nk’uko byavugwaga ahubwo ko bapfuye amafaranga

Yagize ati ”Bugesera si ikipe nshya kuri njye mbonereho gutanga igisubizo ku bavugaga ibyo bishakiye ku gutandukana nabo, ariko ntitwabasha kumvikana ku bintu bimwe na bimwe kuva muri Bugesera rero byari uwumvikane buke ku mafaranga bituma nigendera”
“Ubu twaricaye turahuza ku ruhande rwabo bambwira ibyo nemera nanjye ngira ibyo mbabwira barabyemera duhuriza hamwe kugira ngo dukorane neza, kandi buri ruhande rwarishimye”
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|