Ali Bizimungu ni we umutoza wungirije mushya muri Rayon Sport

Ali Bizimungu wari umaze iminsi atoza ikipe ya Inter Stars yo mu Burundi aje gusimbura Kalisa François wari umutoza wungirije mu ikipe ya Rayon Sport.

Ali Bizimungu umenyerewe cyane mu Rwanda kuko yatoje ATRACO FC, Kiyovu Sport na Mukura Victory Sport, yamaze gutangira imirimo ye akazanagaragara ku mukino uzahuza Rayon Sport na Kiyovu Sport ejo tariki 28/12/2011.

Kalisa François yazize gukwirakwiza amagambo y’ibihuga asenya ikipe ya Rayon Sport nk’uko twabitangarijwe na Gakwaya Olivier, umunyamabanga mukuru w’iyo kipe.

Gakwaya yabisobanuye muri aya magambo: “Yagiye avuga amagambo adafitiwe gihamya asebanya ndetse tubimubajije arabyemera. Twamusabye ko niba ashaka ko tugumana yandika asaba imbabazi ariko ntiyabikora. Twebwe rero twafashe icyemezo cyo kumwandikira tumusezerera ku mirimo ye ubu umutoza wungirije ni Ali”.

Nubwo Gakwaya adatangaza neza amagambo yo gusebanya yavuzwe na Kalisa, ngo yaba yaraharabitse umutoza mukuru wa Rayon Sport, Jean Marie Ntagwabira, avuga ko ngo mbere yo kugura abakinnyi yaba abasaba ruswa (commission).

Nubwo bari bamaranye hafi umwaka bafatanya mu gutoza Rayon Sport, Kalisa na Ntagwabira ntibavugaga rumwe bikaba byaragiye bikurura umwuka mubi hagati y’abo bagabo.

Kuva Rayon Sport yazana Jean Marie Ntagwabira nk’umutoza mukuru, Kalisa Francois abaye umutoza wa kabiri wungirije usezerewe nyuma ya Yves Rwasamanzi nawe wirukanwe hagati muri uyu mwaka wa 2011.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka