Algeria yakinnye umukino mwiza cyane n’ubwo itari ifite bamwe mu bakinnyi bayo bakomeye nka Bougherra n’abandi. Mu minota 45 y’igice cya mbere, Algeria yari yamaze kubona ibitego byayo bibiri. Igitego cya mbere cyaturutse ku gitutu Algeria yeteye Niger maze umukinnyi w’inyuma wa Niger yitsinda igitego.
Igitego cya kabiri cyatsinzwe na Rafik Rafik Djebbour usanzwe akina muri l’Olympiacos le Pirée yo mu Bugereki, ku mupira mwiza yahawe n’uwitwa Hachoud usanzwe ukina inyuma muri Entente Sportive de Sétif y’aho muri Algeria.
Amakipe avuye kuruhuka, Algeria yakomeje gusayira cyane, ndetse ikajya inahusha ibitego byinshi.
Ku munota wa 85, rutahizamu Hillal Soudani yatsinze igitego cya gatatu ku mupira mwiza yahawe na Challali ; nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Tsa cyo muri Algeria.
Gutsinda uyu mukino byafashije umutoza wa Algeria Vahid Halilhodzic kwitegura neza u Rwanda mu mukino wo guhatanira itike yo kuzakina igikombe cy’isi kizabera muri Brazil muri 2014, dore ko uwo mukino uzanabera muri Algeria tariki 2/6/2012.
Mu kwitegura Algeria u Rwanda rurakina kuri icyi cyumweru na Tuniziya mu mujyi wa Sousse, aho umutoza w’u Rwanda Milutin Micho asabwa gutsinda kugira ngo yongerere morali ikipe ye, dore ko iheruka gutsindwa na Libya mu mikino wa gicuti.
Abakinnyi ba Algeria bakinnye uwo mukino ni : Si Mohamed Cedric, Hachoud, Mesbah (Ben Moussa 74e), Medjani, Bouzid, Lacen, Guedioura (Challali 80e), Feghouli ( Tedjar 46e),Bouazza (Slimani 46e,– Ghilas (Lemouchia 55e), Djebbour (Soudani 46e).
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|