Tombola yuko amakipe azahura muri iki gikombe, yasize igihugu cya Algeria gihabwa amahirwe, kisanze hamwe n’ibihugu nka Ghana, Senegal na Afurika y’epfo mu itsinda ryiswe iry’urupfu muri iyi mikino ya CAN.
Aganira n’itangazamakuru, Christian Gourcuff utoza Algeria yatangaje ko iyi mikino izaba ari ishiraniro.

Ati “Ndakeka ari tombola itatworoheye aho amakipe akomeye yisanze ari kumwe. Afurika y’epfo ni ikipe iri gukina neza kandi yerekana isura ya nyayo ya ruhago nyafurika mu gihe Ghana nubwo ititwaye neza mu gikombe cy’isi ariko ni ikipe y’ubukombe njye mpa amahirwe.
Ikindi, iyo urebye Senegal usanga muri iyi myaka ishize itangiye kwigarurira umugabane wa Afurika nanone, bityo muri iri tsinda imikino yose irakomeye kandi nta kipe nimwe yagira icyo yizera”.

Algeria ni cyo gihugu cya Afurika kiza hafi ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA nyuma yo kugera muri 1/8 cy’igikombe cy’isi ndetse kikanitwara neza mu mikino y’amajonjora yo gushaka itike yo kujya muri iki gikombe kizabera muri Guinee Equatorial.
Igikombe cya Afurika kizatangira tariki 17/01/2015 kikageza tariki 08/02/2014 cyagombaga kubera muri Marooc ariko iki gihugu gisaba ko irushanwa ryakwigizwa imbere kubera Ebola, ikintu CAF yanze ari nako yahise igisimbuza Guinee Equatorial.

Uko amatsinda yose ateye:
Group A: Equtorial Guinea, Congo, Gabon, Burkina Faso
Group B: Zambia, DR Congo, Cape Verde, Tunisia
Group C: Ghana, Senegal, South Africa, Algeria
Group D: Ivory Coast, Mali, Cameroon, Guinea
Jah d’eau Dukuze
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|