Nyuma y’aho ikipe ya Rayon Sports iheruka gutakaza rutahizamu Moussa Camara werekeje muri Ismaily Sporting Club yo mu Misiri akaba yari agiye akurikira abandi bakinnyi bari bagiye mu mwaka wabanje ari bo Davis kasirye na Ismaila Diarra, iyi kipe yari yijeje abakunzi bayo ko igiye kubazanira undi rutahizamu wo ku rwego rwo hejuru.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu biteganyijwe ko ikipe ya Rayon Sports iza kwakira rutahizamu wari usanzwe ukinira ikipe ya AS Bamako yo muri Mali w’imyaka 20 y’amavuko witwa Alasanne Tamboura.

Mu kiganiro twagiranye n’umwe mu bakinnyi bakinanaga na Tamboura yadutangarije ubusanzwe uyu mukinnyi kubera ubuhanga agaragaza bamwitirira Zlatan Ibrahimovic wanyuze mu makipe nka Inter de Milan, Fc Barcelone, Paris st Germain, Manchester United n’ayandi.
"Tamboura ni umukinnyi wujuje ibyangombwa byose bya rutahizamu, uko ateye, uko yihuta, bituma hano bamwita Zlatan Ibrahimovic kuko ni umukinnyi w’umuhanga cyane"
Rayon Sports yatangiye imyitozo iyobowe na Ndikumana Hamadi Katauti




Ikipe ya Rayon Sports ymaze gutangira imyitozo kuri uyu wa kabiri kuri Stade Mumena, imaze kugura abakinnyi bashya barimo Eric Rutanga wavuye muri APR Fc, Habimana Youssuf wavuye muri Mukura, Nyandwi Saddam wavuye muri Espoir Fc, Mugisha Gilbert wavuye muri Pepiniere na Niyigena Moise wavuye muri Muhanga FC.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Bongo yako nta gikombe mufite ba rutahizamu utamenya ibitego batsinze iyi nkiru ntiyuzuye yatsinze ibitego bingahe?
Mutubwire ikipe yakinirag muri mali
Ko mutatubwiye equipe yakinagamo c.
Mutubarize igihe Abouba Sibomana azagarukira mu kibuga kuko nta makuru ye dufite.
Turashima cyane iyi recrutement, ndizera ntashidikanya ko n’iyi saison ari iyacu