Al Ahly nta bwoba iduteye kandi twishimiye gutombora Liga D. Maputo- Mashami

Umutoza wungirije mu ikipe ya APR FC Mashami Vincent atangaza ko ikipe ye yishimiye uburyo tombola y’uko imikino y’amajonjora ya Champions League yagenze, aho iyi kipe y’ingabo z’igihugu izatangira amarushanwa nyafurika yerekeza muri Mozambique.

Ikipe ya APR FC izahura n’ikipe ya Liga de Maputo hagati y’amatariki 13,14 na 15/2/2015 aho umukino ubanza uzabera muri Mozambique mu gihe APR FC izakirira iyi kipe i Muhanga hagati y’itariki 27 na 28/2 n’iya 1/3/2015.

APR FC ni ye yegukanye shampiyona ku nshuro ya 14
APR FC ni ye yegukanye shampiyona ku nshuro ya 14

APR FC iramutse isezereye ikipe ya Liga de Maputo yahita ihura n’ikipe ya Al Ahly yatwaye irushanwa ry’uyu mwaka rya Champions League, mu gihe iramutse irenze iki cyiciro yazahura n’imwe mu makipe nka C.O.B. yo muri Mali, M.A.T. yo muri Marooc Malakia yo muri Sudani y’epfo cyangwa Kano Pillars yo muri Nigeria.

Nubwo inzira igaragara nk’igoye kuri iyi kipe ifite igikombe cya shampiyona, umutoza wayo wungirije Mashami Vincent, asanga bashimishijwe nuko tombola yagenze kandi bizeye kugera kure hashoboka.

Yagize ati: “Twishimiye ko twatomboye ikipe yo muri Mozambique kuko byanashobokaga ko duhita dutombora ikomeye kurushaho. Kuba twahura na Al Ahly mu cyiciro gikurikira ntabwo ari ikibazo gikomeye. Turabizi ko ari ikipe ikomeye gusa ni irushanwa nubundi twari twiteze guhuriramo n’amakipe yabaye aya mbere muri Afurika”.

“Tuzakora ibishoboka muri iyi mikino kuko dushaka kugera kure hashoboka"; nkuko umutoza wungirije wa APR FC yakomeje abisobanura.

Umutoza Mashami yizeye kwitwara neza muri Afurika
Umutoza Mashami yizeye kwitwara neza muri Afurika

APR FC yaherukaga muri iyi mikino mu mwaka wa 2013 ubwo yasezererwaga ku ikubitiro na Vitalo yo mu Burundi ku bitego byo hanze nyuma yo gutsindirwa mu Rwanda 2-1 igatsindira mu Burundi 1-0.

Iyi kipe kure yageze muri aya marushanwa ni mu cyiciro cya gatatu cyayo ubwo yakurwagamo na Africa Sports yo muri Cote d’Ivoire muri 1/8 cy’irangiza itsinzwe kuri Penaliti.

Abakinnyi ba APR FC biteguye guhagararira neza u Rwanda mu marushanwa nyafurika
Abakinnyi ba APR FC biteguye guhagararira neza u Rwanda mu marushanwa nyafurika

Jah d’eau DUKUZE

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka