Amategeko agenga ibibuga biberaho imikino yemewe na CAF (Confédération de Football Africain) ndetse na FIFA (Fédération Internationale de Football Association) avuga ko ibibuga bigomba kuba byubatse ku buryo butemerera abafana kwinjira mu kibuga uko bishakiye.
Mu gihe hakomeje kuvugwa ukutumvikana hagati y’abafana ndetse n’abashinzwe umutekano cyane cyane ku mikino ya Rayon Sport, ndetse no kutishimira imisifurire kuri bamwe bikaba byibazwa niba bitatera impungenge ku mikino imwe n’imwe.

Ikindi kigaragara ni ukuntu abafana bahita biroha mu kibuga akenshi bagaterura umuntu bishimiye ariko bikagaragara ko hari n’abashobora kubyitwaza bakagira uwo bahohotera, mu gihe umubare w’abashinzwe umutekano uba ari mutoya, n’abahari bakajya gucunga umutekano w’abasifuzi gusa.
Indi mbogamizi igaragara ku banyamakuru baba bakeneye kuvugisha abantu batandukanye mu makipe yakinnye ariko urusaku rw’abafana ntirubemerera kandi akenshi kuri bene ibyo bibuga abakinnyi badakunze kujya mu rwambariro dore ko hari n’ibibuga bitarugira.
Mu gihe amikoro y’igihugu atarabasha kubaka ibibuga byose kuburyo bukwiye, abayobozi b’amakipe n’abayobozi b’abafana bakwiye kubwira abakunzi b’amakipe yabo kutajya mu kibuga kuko bidatanga umutekano uhagije n’ubwisanzure ku bakinnyi baba bananiwe bakiva mu kibuga.
Erinest Kalinganire
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|