Akarere ka Muhanga kahagaritse burundu Komite nyobozi yose y’ikipe ya AS Muhanga

Abari abayobozi bose b’ikipe ya AS Muhanga bamaze guhagarikwa burundu ku mirimo yabo, nyuma y’aho ikipe igaragarije umusaruro mucye mu mikino ya shampiyona ibanza. Kuri ubu iyo kipe irimo kuyoborwa na Komite y’inzibacyuho.

AS Muhanga ubu iri ku mwanya wa 12 mu makipe 14 agize shampiyona y’u Rwanda, yakunze kurwangwa no gutsindwa cyane, abakinnyi bayo n’umutoza bakavuga ko batitabwagaho n’ubuyobozi uko bikwiye.

Bakanongeraho ko wasangaga batabegera ngo bamenye ikibazo bafite
Nyuma yo kubona ko iyo kipe yo mu ntara y’Amajyepfo nta cyizere itanga muri shampiyona y’uyu mwaka kubera gutsindwa umusubizo, Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga gatera inkunga iyo kipe bwafashe icyemezo cyo kuiyivugurura, bahereye ku buyobozi, bakagera ku batoza n’abakinnyi.

Uwari umunyamabanga mukuru w’iyo kipe ariko asanzwe ashinzwe urubyiruko mu karere ka Muhanga, Innocent Gashugi, yatangaje ko abayoboraga AS Muhanga bose n’abatozaga iyo kipe bose bahagaritswe burundu, bagiye no gusezerera abakinnyi badatanga umusaruro uko bikwiye.

Yagize ati: “Kuva kuri Nkurikiyimana Jean Marie wari perezida wa AS Muhanga n’abo bari bafatanyije bose ndetse n’umutoza Habimana Sostène n’abo bakoranaga bose mu kazi ko gutoza, Ubuyobozi bw’akarere bwafashe icyemezo cyo kubahagarika burundu, ubu hakaba harimo kuyobora komite y’inzibacyuho, mu gihe hetegerejwe amatora mashya azaba mu minsi ya vuba”.

Ubu iyo kipe irimo kuyoborwa by’agateganyo n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Muhanga, Celce Gasana, wari unasanzwe ari umuyobozi w’icyubahiro w’iyo kipe.

Afatanyije na Innocent Gashugi wari umunyamabanga mukuru w’iyo kipe. Nawe yari asanzwe ari umukozi ushinzwe urubyiruko.

Gashugi yatanagaje ko AS Muhanga yamaze gusubizwa akarere ka Muhanga, kakazajya gatanga miliyoni 50 ku mwaka kugeza ku kwezi kwa 06/2013, aho ayo mafaranga ashobora kuzongerwa bijyanye n’ingengo y’imari nshya y’ako karere.

Komite yayoboraga AS Muhanga n’abatoza bayo bahagaritswe nyuma yo kutumvikana kwavuzwe hagati y’abayoboraga iyo kipe ubwabo, mu bakinnyi n’abatoza n’abafana byavugwaga ko bacitsemo ibice.

Mbere y’uko ubwo buyobozi buseswa, uwari umuyobozi w’iyo kipe wungirije Antoine Sebarinda n’uwari umubitsi w’iyo kipe Museruka Didace, bari babanje kwegura ku mirimo yabo mu mpera z’umwaka ushize.

Nyuma y’umunsi wa 13 wa shampiyona, AS Muhanga ubu iri ku mwanya wa 12 n’amanota 11.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka