Ahazaza ha rutahizamu Cristiano Ronaldo hakomeje kwibazwaho
Mu gihe hakomeje kwibazwa aho rutahizamu wa Manchester United Cristiano Ronaldo azerekeza, umuyobozi w’ikipe ya Atletico Madrid yari igezweho mu makipe avugwa ko yifuza uyu mugabo w’imyaka 37 yavuze ko aya makuru atari yo.

Enrique Cerezo Torres, Perezida w’ikipe ya Atletico Madrid yavuze ko ibyo kuba Cristiano wifuza kuva muri Manchester United yakwerekeza muri iyi kipe yo mu gihugu cya Espagne ntaho bihuriye n’ukuri.
Yagize ati "Ntabwo nzi uwazanye iyi nkuru kuri Cristiano Ronaldo muri Atletico Madrid, ntabwo rwose ari ukuri. Ntabwo bishoboka kuri we kuza muri Atletico Madrid."
Umuyobozi w’ikipe ya Bayern Munich, Oliver Khan, aherutse kwemeza ko mu ikipe imbere baganiriye kuri Cristiano Ronaldo ariko ko ku cyubahiro bamugomba basanze bidahura n’imikorere y’iyi kipe muri iki gihe.

Cristano Ronaldo utarigeze atangirana imyiteguro y’umwaka w’imikino wa 2022-2023 n’ikipe ya Manchester United mu mikino ya gicuti itandukanye yakinnye, ku wa Mbere w’icyi cyumweru yagarutse mu gihugu cy’u Bwongereza aho biteganyijwe ko agirana ibiganiro n’umutoza wa Manchester United ndetse n’ubuyobozi bw’ikipe ku hazaza he.
Ikipe ya Manchester United yagaragaje kenshi ko itifuza gutandukana na Cristiano Ronaldo wayitsindiye ibitego 18 muri shampiyona ya 2021-2022 ivuga ko atagurishwa. Ikinyamakuru The Mirror giheruka gutangaza ko iyi kipe yamureka akagenda muri iyi mpeshyi ariko atijwe umwaka umwe akajya mu ikipe izakina irushanwa rya UEFA Champions League yifuza maze akazagaruka mu mpeshyi ya 2023 akongera amasezerano y’umwaka umwe muri Manchester United nk’uko biri mu masezerano y’imyaka 2 yasinye mu 2021 ubwo yagarukaga muri iyi kipe.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
niyerekeze muri bayern munichen