AgDF: Rayon Sport na Kiyovu zabonye intsinzi, Police irasezererwa

Ku munsi wa mbere w’irushanwa ryo gushyigikira ikigega Agaciro Development Fund, Rayon Sport, Kiyovu Sport na Mukura byabonye intsinzi, ariko Police FC iratungurwa isezererwa ku ikubitiro ry’irushanwa ryatangiye ku wa kane tariki 13/9/2012.

Mu mukino wahuje Rayon Sport na AS Kigali kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, Rayon Sport yatsinze igitego 1-0 cyatsinzwe na Sina Gerome.

Umukino wa Kiyovu na La Jeunesse na wo wabereye kuri Stade ya Kigali warangiye Kiyovu itsinze igitego 1-0 cyatsinzwe na Francois Ndilumana.

Mukura Victory Sport yabonye intsinze yiyushye akuya, nyuma yo kunganya na AS Muhanga hakitabazwa za Penaliti maze Mukura itsinda penaliti 10-9.

Undi mukino witabajwemo za penaliti n’uwo Police FC yatunguwemo na Musanze FC maze ikayisezerera.

Nyuma y’iminota 90 amakipe yombi nganya ubusa ku busa, hitabajwe za Penaliti maze Musanze FC yaguze abakinnyi bakomeye barimo Kanuma Charles, Shyaka Jean, Bebeto Lwamba, Omar Hitimana, Murengeze Rodrigues n’abandi, itsinda Police penaliti 8-7.

Umukino wagombaga guhuza APR FC n’Amagaju FC warimuwe ukaba ugomba gukinwa kuri uyu wa gatanu tariki 14/09/2012.

Mu makipe atanu azaba yatsinze muri ¼ cy’irangiza, FERWAFA izatoranyamo amakipe ane yitwaye neza kurusha ayandi akazaba ariyo akina ½ cy’irangiza ku wa gatandatu tariki 15/09/2012.

Umukino wa nyuma uzaba ku cyumweru tariki 16/09/2012. Amafaranga yose azava muri iyo mikino kuva itangiye kugeza ku mukino wa nyuma, azashyirwa mu kigega ‘Agaciro Development Fund’.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

core ubwose police yakinishije ababenceri cyagwa ikipe yacu musanze fc itangiye guhangara ibihangage nka police, niba ariko bimeze bazatwitege muri championa hari igihe igikombe twakibika munsi y’ibirunga twiceceke ntibikomeze kujya bihera aho ikigari,
abanyarwanda dukunda igihugucyacu na muzehe wacu uduteza imbere

nb yanditse ku itariki ya: 14-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka