Agahinda k’abafana ba Rayon Sports ku mukino yatsinzwemo na AS Kigali (Amafoto)

Ubwo umukino w’igikombe cya Super Cup kiruta ibindi mu Rwanda muri 2019 waganaga ku musozo, AS Kigali yari iri mbere n’ibitego 2-1. Ku munota wa nyuma w’inyongera, abafana ba Rayon Sports basazwe n’ibyishimo kubera igitego cyo kwishyura cya Eric Rutanga cyatumye umukino winjira muri za penariti.

Uyu mukino wabaye ku wa kabiri tariki 01 Ukwakira 2019 mbere y’iminsi itatu kugira ngo shampiyona itangire. Abafana ba Rayon Sports bari baje kwakira Umutoza mushya Javier Espinozza bamwe batari bagaciye iryera.

Ubuyobozi bushya bumaze iminsi mu makimbirane n’abahoze muri Komite na bwo bwari bukeneye igikombe cyo guhosha umwuka mubi wahawe inyito y’Ishyamba.

Abafana ba Rayon Sports basagaga ibihumbi 10 muri Sitade Amahoro umukino bawushoje mu marira n’agahinda ubwo ikipe ya Rayon Sports yatsindwaga kuri za Penariti 3-1 nyuma y’uko umukino wari warangiye impande zombi zinganyije ibitego 2-2.

Irebere uburyo abafana ba Rayon Sports bari bumiwe bakimara gutakaza uyu mukino

Amafoto: Plaisir Muzogeye

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Aies kigali yakoze ibikwiye pe gusa turishimye.

Theogene yanditse ku itariki ya: 4-10-2019  →  Musubize

Ntababaye ariko ukombibona ntukudahuza kwababakinnyi bikosore

turikumana alex yanditse ku itariki ya: 2-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka