Ku munsi wa gatatu w’imikino y’Agaciro Development Fund,amakipe 8 araza gukina ahatanira kugera muri 1/2. Umwe mu mikino itegerejwe na benshi, ni umukino uza guhuza ikipe ya APR Fc ndetse na Police,aho ubwo aya makipe yaherukaga guhura ikipe ya Police Fc yasezereye APR Fc muri 1/2 mu mikino y’igikombe cy’Amahoro.

Undi mukino uraza guhuza Rayon Sports na Mukura VS,umukino uza kubera i Muhanga,aho aya makipe yombi yabashize gutsinda umukino wayo wa mbere,aho Mukura yatsinze Amagaju ibitego bine ku busa,naho Rayon Sports nayo iza gutsindira Amagaju i Nyamagabe ibitego 2-0


Uko imikino yose iteganijwe kuri uyu wa gatatu taliki ya 19/08/2015
1. Rayon Sports FC vs Mukura FC (Muhanga) /Amagaju FC (mu kiruhuko)
2. APR FC vs Police FC (Kicukiro) /Bugesera (mu kiruhuko)
3. Musanze FC vs Etincelles FC (Tam Tam)
4. AS Kigali vs Sunrise FC (Mumena)
Imikino yabaye ku wa mbere taliki ya 17/08/2015)
- Amakipe yo mu Ntara zo mu Majyepfo n’iburengerazuba (Sud & Ouest)
1. Amagaju FC 0-2 Rayon Sports FC (Nyamagabe)
2. Mukura VS (mu kiruhuko)
Amakipe y’iburengerazuba n’ayo mu majyaruguru (Ouest& Nord)
1. Musanze FC 2-1 Marines FC (3-1 agg)
2. Etincelles FC 1-0 Gicumbi FC (3-2 agg)
Amakipe y’iburasirazuba n’ayo mu Mujyi wa Kigali (Est & Kigali)
Itsinda A :
1. Bugesera FC 0-1 APR FC
2. Police FC (mu kiruhuko)
Itsinda B :
1. Rwamagana FC 1-1 AS Kigali (1-3 agg)
2. Sunrise FC 0-0 Kiyovu FC (1-1 agg)



Iyi mikino iri mu rwego rwo gukomeza gushyigikira ikigega cyashyizweho n’abanyarwanda "Agaciro Development Fund",aho mbere y’umukino aba kapiteni b’amakipe batanga ubutumwa bwo kwitabira iki kigega,ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze.
Sammy IMANISHIMWE
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|