#AFCON2025Q: U Rwanda n’u Burundi basigaye ku rugo, Tanzania ihembwa miliyoni 360Frw
Mu gihe imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025 yashyizweho akadomo ku wa kabiri, tariki ya 19 Ugushyingo 2024, ibihugu by’u Rwanda n’u Burundi ni byo byasigaye ku rugo mu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Ikipe y’Igihugu ya Tanzania (Taifa Stars) ni yo ya nyuma yabonye itike muri aka Karere nyuma yo gutsinda Guinea igitego 1-0, cyatsinzwe na rutahizamu Simon Happygod Msuva usanzwe ukinira ikipe ya Al-Najma SC yo muri Saudi Arabia.
Nyuma yo gutsinda ikipe ya Guinea, Umukuru w’Igihugu wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan yahise aha iyi kipe amafaranga angana na miliyoni 700 z’amashilingi ya Tanzania (asaga miliyoni 360Frw) nk’ishimwe kuri aba basore bashoboye gusubiza ikipe y’Igihugu ya Tanzania mu gikombe cya Afurika.
Ni ku nshuro ya kane ikipe y’Igihugu ya Tanzania (Taifa Stars) yitabiriye imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika nyuma ya 1980, 2019 ndetse na 2023. Ibi kandi bibaye ubwa mbere mu mateka y’Igihugu cya Tanzania kwerekeza mu gikombe cya Afurika itozwa n’umutoza ukomoka muri Tanzania Hemed Suleiman Ali.
Ikipe y’Igihugu ya Uganda (Uganda Cranes) yo imaze iminsi ifite itike y’imikino y’igikombe cya Afurika nubwo yaraye na yo itsinze ikipe y’Igihugu ya Congo Brazzaville igitego 1-0 cyatsinzwe na Travis Mutyaba.
Ibi byahise byuzuza inshuro 8 ikipe y’Igihugu ya Uganda yitabira imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika.
Nubwo ariko abandi barimo kwivuga imyato muri aka Karere, amakipe y’ibihugu y’u Rwanda ndetse n’u Burundi yo azaba yicaye imbere y’amateleviziyo areba iyi mikino kuko atabashije kubona itike.
U Rwanda rwari mu itsinda rya kane aho rwari kumwe na Benin, Nigeria ndetse na Libya. U Rwanda rwasoreje ku mwanya wa gatatu n’amanota 8 rwanganyaga na Benin yabaye iya kabiri ariko ntibyakunda ko aba basore bakomeza kuko bari bafite umwenda w’ibitego 2 mu gihe Benin yo nta mwenda yari ifite. Muri iri tsinda hakomeje Nigeria ndetse na Benin.
U Burundi bwari mu itsinda rya karindwi bwasoje bufite amanota ane gusa. Muri iri tsinda bwari busangiye na Senegal, Malawi ndetse na Burkina Faso mu gihe hakomeje Burkina Faso ndetse na Senegal.
Ibindi bihugu byo mu Karere byakomeje ni Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo (DRC) yakomeje mu itsinda ryarimo na Tanzania.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|