#AFCON2025Q: Abanyarwanda bazindukiye gushyigikira Amavubi agiye kwakira Libya (Amafoto)
Abanyarwanda b’ingeri zose bazindukiye gushyigikira ikipe y’igihugu y’u Rwanda "Amavubi" yakira Libya kuri uyu wa Kane saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri Stade Amahoro mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2025.
Ni umukino w’umunsi wa gatanu wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2025 urahuza aya makipe yombi ahuriye mu itsinda rya kane aho ari kumwe na Nigeria iriyoboye n’amanota icumi ,Benin ya kabiri n’amanota atandatu,mu gihe Amavubi ari Aya gatatu n’amanota atanu Libya ikaba iya nyuma n’inota rimwe.
Ni umukino Amavubi agiye gukinwa asabwa kuwutsinda akiyongerera amahirwe yo kujya mu gikombe cya Afurika mu gihe haba habura umunsi umwe azakinamo umukino uzayahuza na Nigeria. Kuba hakiri amahirwe yo kujya kuri iri rushanwa u Rwanda rumaze imyaka 20 rudakina nibyo byazinduye ingeri zitandukanye z’Abanyarwanda bakereye gushyigikira Amavubi akabona intsinzi.
Kuva mu masaha ya saa sita mu mihanda yerekeza kuri Stade Amahoro i Remera abantu bari urujya n’uruza haba abafana basanzwe bazwi muri ruhago Nyarwanda ndetse n’abandi basanzwe,aho bari begereye Stade kare kugira ngo babashe kwinjira kare ndetse mu masaha ya saa saba hakaba hari abari batangiye kwinjira muri stade.
Amafoto: Eric RUZINDANA
National Football League
Ohereza igitekerezo
|