#AFCON2025: Muduteye intimba - Abanyarwanda bashenguwe no gutsindwa na Libya

Abanyarwanda mu byiciro bitandukanye bagaragaje agahinda nyuma yo gutsindwa na Libya igitego 1-0 mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2025, bigabanyiriza Amavubi amahirwe yo kubona itike.

Abafana b'Amavubi ntibiyumvishije ibibaye ku ikipe bari baje gushyigikira
Abafana b’Amavubi ntibiyumvishije ibibaye ku ikipe bari baje gushyigikira

Ibi Abanyarwanda babigaragarije ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri X (Twitter ) y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ahagiye hashyirwaho ubutumwa butandukanye bugira icyo buvuga ku mukino.

Ni umukino wateye Abanyarwanda benshi agahinda gutsindwa igitego cyo ku munota 81 nyamara mu mikinire yari iri gutanga ikizere ko hari igihe intsinzi yaboneka ukurikije icyo imibare ndetse n’amahirwe yabonetse mu mukino yabigaragazaga. Amavubi yihariye umupira ku ijanisha rya 57% atera amashoti atandatu agana mu izamu ryari ririnzwe na Mourad Al Wuhayshi wayakuyemo ndetse muri rusange anakora akazi gakomeye atabara Libya.

Bumwe mu buryo Abanyarwanda bibuka bakagira intimba burimo umupira Nshuti Innocent yaterekeye neza mu rubuga rw’amahina Muhire Kevin asabwa gushyira mu izamu gusa ariko umupira akawutera hejuru y’izamu. Uburyo bwabonywe na Manzi Thierry,Mutsinzi Ange n’abandi batandukanye.

Nyuma y’uyu mukino Abanyarwanda batandukanye ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje amarangamutima ya bo mu nguni zitandukanye abenshi biba ku gice gisatira ukurikije amahirwe u Rwanda rwahushije.

Binyuze ku butumwa bugaragaza uko umukino urangiye bwashyizweho ku rukuta rwa X rw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda uwitwa Dr Ntwali n’agahinda kenshi yahise agaragaza ikibazo cy’ubusatirizi.

Ati "Mushake rutahizamu ukwiriye u Rwanda naho rwakomeza(Arenzaho utumenyetso arira).

Uyu ku kijyanye na rutahizamu yunganiwe na Patrick Niyigena nawe wavuze ko nta rutahizamu gutsinda bigoye.

Ati" Muzane ba rutahizamu naho bitabaye ibyo,biragoye gutsinda."

Abafana b'Amavubi bari babukereye
Abafana b’Amavubi bari babukereye

Gisa Steven we yavuze ko agahinda Ari kenshi anavuga ko abo bireba bagomba gutanga ibisobanuro .

Ati" Muduteye intimba n’agahinda ,uri inyuma yo gutsindwa abibazwe,FERWAFA na Minisiteri ya Siporo muduhe ibisobanuro, Abanyarwanda turababaye."

Samuel Ntwali ukoresha amazina ya Bigtyme kuri X we yatondetse ibintu bine abona byatumye Amavubi atsindwa.

Ati"Amavubi urambaje mu buzima.Amakosa atumye dutsindwa: gukinira ku gitutu,gusimbuza bitari ngombwa,kwatakisha rutahizamu umwe kandi ikipe twayirushije.Kutamenya ko n’ubwo twabarushije ariko tugomba kurinda izamu kuko gukina neza ntibisobanuye ko itabatsinda."

Ku kijyanye n’imisimburize yakozwe n’umutoza wa Amavubi uwiyita Mr Moise yagize ati" Amakosa y’umutoza ,gute isimbuza igice cya kabiri kigitangira,ikipe yakinaga neza kuri koko ugakuramo umukinnyi nka Jojea Kwizera na Samuel Gueulette ukazana ngo ba Dushiminana Olivier (Ararira)"

Ukoresha amazina ya IamJoe we yatanze inama zo gutegura haherewe mu bakiri bato kuko ngo nta nzi ikomeye idafite umusingi.

Ati "Erega byose bizajya birangira uku kuko biragoye kugira inzu ikomeye idafite umusingi ukomeye. Igihe muzamenya ko ruhago itegurwa ihereye ku bakiri bato nibwo muzamenya ko gutsinda ari ingenzi,naho niyo mwakora ubukangurambaga ngo abafana baze ari benshi mubizi ko abankinnyi ari…....."

Ku isaha ya saa tatu z’ijoro n’iminota icyenda FERWAFA yongeye gushyiraho ubutumwa ishimira Abanyarwanda baje gushyigikira Amavubi bari benshi benshi muri stade Amahoro ivuga ko ibihe byo gutsindwa bibaho.

Iti"Nta magambo twabona yo kubashimira guhora hafi Amavubi no kuyashyigikira muri byose,ibi bihe bibaho ariko biranahera,tubiseguyeho.

Kuri ubu butumwa hari Abanyarwanda bavuze ko bazabagwa inyuma banabwira Amavubi amagambo agatera imbaraga babanjinwe n’umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru Robert Cyubahiro McKenna.

Ati"Tuzabagwa inyuma abasa, mukomeze mushyiremo imbaraga muzatsinde imikino isigaye nibyanga kandi mutujyane mu gikombe cy’Isi na byo nibyanga nta kibazo muzaze twigumanire hano Gasanze nta bihambaye."

Uwitwa Rugomwa yavuze ko bashimiye abakinnyi ko gutsinda habamo no guhirwa.

Ati"Tubashimire abakinnyi bacu bakina neza.Gutsinda habamo no guhirwa hamwe na ba rutahizamu beza bizaza mukomeze tubari inyuma."

Harerimana Marc yavuze ko ntawanga ibyiza ahubwo abibura kandi ko abakinnyi bakoze ibyo basabwaga.

Ati"Ntawanga ibyiza arabibura.Abahungu bacu bakoze ibyo bagombaga gukora ariko amahirwe ntiyabasekera,abo twahatanaga na bo basekewe n’amahirwe bayabyaza umusaruro n’ubwo ntabyo bakinnye bigaragara gusa nyine niyo ruhago tubyakiriye uko."

Umutoza wa Amavubi Frank Spittler na we yavuze ko ababajwe n’uko abafana benshi bari baje batabonye intsinzi ariko nanone nk’ikipe bagize umukino mwiza.

Ati"Mbere na mbere mbabajwe n’abafana benshi baje kudushyigikira uyu munsi ,ntekereza ko bari bakwiriye umusaruro mwiza. Nkeka ko twagize umukino mwiza twaremye uburyo bwinshi ,ikibazo ni tutari beza imbere y’izamu,iki ni kintu gikomeye kugitoza icyo twakora cyonyine ni ukugerageza."

Frank Spittler yakomeje avuga bari bazi ko bagomba gutsinda aribyo byatumye bahatana kuva ku munota wa mbere kugeza ku wa nyuma yongera gushimangira ikibazo cy’abataha izamu kuko Libya itabarushije kubona uburyo bwiza.

Ati"Nkeka ko buri wese yabonye ko twagerageje kuva ku munota wa mbere ,twari tubizi ko tugomba gutsinda ariko na Libya yagomba gutsinda ariko ntabwo nigeze mbona bagerageza nukuri,bagumaga inyuma byari binakomeye kuri twe bagategereza gusatira byihuse(Counterattack) ,ibyo byabaye rimwe naho ubundi ntabwo bigeze babona amahirwe menshi yo gutsinda igitego.

Twagize amahirwe nkuko nabivuze ntabwo turi beza bihagije imbere y’izamu. Iyo udatsinze Indi ikipe igatsinda igitego kimwe ugatsindwa 1-0 ni ikintu tugomba kubana nacyo ,ntabwo narenganya ikipe ku kintu icyo aricyo cyose ,rero ni umunsi mubi,iminsi nkiyo ubaho muri ruhago."

Amahirwe y’Amavubi arangana ate ubu?

Kugeza ubu amahirwe y’Amavubi ni macye cyane kuko nyuma yo gutsindwa yagumye ku mwanya wa gatatu mu itsinda rya kane n’Amanota atanu akurikirana Benin na Nigeria zaraye zinganyirije muri Cote d’Ivoire igitego 1-1. Nigeria ifite itike n’amanota 11 mu gihe Benin ifite amanota arindwi izasura Libya ifite amanota ane ku munsi wa nyuma ,Amavubi yasuye Nigeria ku wa 18 Ugushyingo 2024 aho yamaze no guhaguruka mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu.

Imibare yo kugira ngo Amavubi abone itike iragoye cyane ariko uburyo bumwe bushoboka bwonyine ni uko yatsindira Nigeria iwayo ikintu kingana no kurira umusozi maze Libya ikaba yatsinze Benin. Impamvu y’ibi ni uko bigenze uko Amavubi yagira amanota umunani ikarusha Benin na Libya inota rimwe zaba zifite arindwi , ibigaragara nk’inzozi ukurikije ikipe bazakina ku wa Mbere w’icyumweru gitaha saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Abafana icyizere cyari cyose kugeza mu minota ya nyuma y'umukino
Abafana icyizere cyari cyose kugeza mu minota ya nyuma y’umukino

Amafoto : Eric Ruzindana

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka