#AFCON2023Q: Umutoza w’Amavubi yahamagaye abakinnyi bazakina na Mozambique
Kuri uyu wa Kane umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Carlos Ferrer yahamagaye abakinnyi 28 bagiye kwitegura umukino w’umunsi wa gatanu w’amatsinda yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2023 izakiramo Mozambique.
Ni ikipe yagaragayemo abakinnyi bataherukaga mu ikipe y’igihugu barimo myugariro Usengimana Faustin ukina muri Iraq na Mukunzi Yannick wa Sandvikens IF utaherukaga mu ikipe y’igihugu kubera imvune.
Harimo kandi Hakizimana Muhadjili wa Police FC utaherukaga kubera imyitwarire mibi yagize mu mukino wa gicuti wahuje Amavubi na Sudan, Nshuti Innocent umaze iminsi yitwara neza mu ikipe ya APR FC na Biramahire Abeddy ukinira UD Songo yo muri Mozambique.
Muri uru rutonde kandi harimo abakinnyi bashya barimo Ndikumana Danny ukinira ikipe ya Rukinzo FC yo mu gihugu cy’u Burundi na Noe Uwimana ukinira Philadelphia yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
U Rwanda ruzakira Mozambique tariki 18 Kamena 2023 kuri stade mpuzamahanga ya Huye saa cyenda, kugeza ubu Amavubi ari ku mwanya wa nyuma ariwo wa kane n’amanota abiri.

National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Bizimana djihad konamurebamo afite kibazoki?
umutoza wurwaana turamushimiye ko yageragej gushyiramo amazi a mashy
Umushonji arotaa,rya bibiri kurikimwe cyamahugu
Tuzabakubita tubakikiye tubabuze numwanya wogutoragura amabuye