
Ni imyitozo yabereye mu Nzove aho iyi kipe isanzwe ikorera imyitozo, ikoresha n’umutoza wa Rayon Sports mushya wavuye muri Mukura VS Afahmia Lotfi. Iyi myitozo yakozwe n’abakinnyi barimo myugariro Prince Musore uheruka gusinyira iyi kipe, Gloire Tambwe bakomoka mu gihugu kimwe cy’u Burundi nawe uheruka gusinya ndetse na Tonny Kitoga wakiniraga Bukavu Dawa.
Aba kandi biyongeraho Umunya-Algeria Rayane Hamouimeche w’imyaka 21 nawe waje gukora igeragezwa avuye muri Canada, nawe wagaragaye muri iyi myitozo ngo arebe niba yazabona umwanya wo kugira ibyo agaragaza muri ruhago Nyarwanda. Nubwo Rayon Sports yatangiye imyitozo ariko ntabwo abakinnyi bayo bose basanzwe bari nagera mu Rwanda bavuye mu biruhuko.
Biteganyijwe ko shampiyona 2025-2026 izatangira tariki 15 Kanama 2025, mu gihe tariki 2 Kanama 2025 hazakinwa umukino w’Igikombe kiruta ibindi "Super Cup" uzayihuza na APR FC.






National Football League
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Rayon turayikunda
Rayon iratubabaza cyane ark ntitwayireka
Abafana ba rayon ndabasaba kuzajya bitabira imikino bakiriye iyindi bakajya ahubwo bakanda akanyenyeri ka rayon bagatanga prime Aho kugira NGO bayahe ayo makipe ashakira amafaranga kuri rayon
Umva,Murera yacu izaza imeze neza 2
Murakoze tubashimiye amakurumeza mubamwatugejejeho rayoni nikomerezeho