Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 27/06/2015 kugeza ku cyumweru taliki ya 28/06/2015, mu Rwanda harakinwa shampiona y’igihugu y’umukino w’amagare .
Ku munsi wa mbere abakinnyi bazasiganwa habarwa iminota buri umwe umwe yakoresheje bizwi ku izina rya Individual Time Trial, bakazasiganwa ibilometero 39 bava Nyamata bakerekeza Ramiro maze bagasoreza Nyamata(abakuru), mu gihe abakiri bato (Junior) bazava Nyamata bakaerekeza Biryogo maze bagasoreza Nyamata ku ntera y’ibilometero 25.
Ku munsi wa kabiri w’irushanwa,abasiganwa bazahatana mu makipe yabo,aho bazahaguruka i Kigali berekeza mu karere ka Huye,bagasiganwa ku nteray’ibilometero bisaga 120.

Nyuma yo kugera mu Rwanda,umukinnyi Niyonshuti Adrien yatangaje ko yifuza kwegukana iri rushanwa ndetse akumva ko binashoboka kuba yaritwara nk’uko yanabisabwe n’ikipe ye ya MTN Qhubeka yo mu gihugu cy’Afrika y’epfo akinira.

"Hari amahirwe menshi yo kuba nakwegukana aya marushanwa,kuko nindamuka nditsinze nzajya nsiganwa nambaye umwenda wa MTN Qhubeka ariko uriho ibendera ry’u Rwanda kandi byanagirira akamaro u Rwanda no mu bindi bihugu nzajya nsiganwa mo"
Adrien Niyonshuti kandi yadutangarije ko abakinnyi benshi muri MTN Qhubeka babohereje mu bihugu byabo ngo bajye gukina amashampiona,aho abakinnyi nka Natnael Berhane,Merhawi Kudus na Daniel Teklehaimanot bakomoka muri Eritrea nabo bagiye kwitabira Shampiona yaho
Sammy IMANISHIMWE
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
nibyiza kugirira ikizere kipe yawe ndetse nawe ubwawe ukumvako iryoshyaka urifite ntacyatuma utagera kuntego wihaye.