Adel Amrouche yagizwe umutoza w’Amavubi

Kuri iki Cyumweru,Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryatangaje ko Umunya-Algeria Adel Amrouche ariwe mutoza mushya w’Amavubi asimbuye Frank Spittler.

Umutoza mushya w'Amavubi
Umutoza mushya w’Amavubi

Adel Amrouche w’imyaka 57 azungirizwa na Eric Nshimiyimana ndetse n’Umudagekazi Dr Carolin Braun.

Mu ikipe y’Igihugu y’Abagore, Cassa Mbungo André ni we wahawe inshingano z’umutoza, aho azabifatanya no gutoza amakipe y’abakiri bato ndetse akazaba anashinzwe iterambere rya ruhago mu biro bya tekinike ku rwego rw’igihugu.

Dr Carolin Braun, umutoza wa kabiri wungirije w'Amavubi
Dr Carolin Braun, umutoza wa kabiri wungirije w’Amavubi

Adel Amrouche yatoje amakipe atandukanye arimo u Burundi,Kenya,USM Alger,Libya ,MC Alger,Botswana,Yemen na Tanzania aherukamo aho yajyanye nayo mu Gikombe cya Afurika 2024.

Cassa Mbungo André
Cassa Mbungo André

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Icyambere ni ukubashimira Ari mutugezeho ayiburayi

Isaac yanditse ku itariki ya: 3-03-2025  →  Musubize

Icyambere ni ukubashimira Ari mutugezeho ayiburayi

Isaac yanditse ku itariki ya: 3-03-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka