Ikipe ya VIPERS yo muri Uganda iheruka kwegukana igikombe cya shampiyona ya Uganda, ikomeje kwiyubaka aho ku munsi w’ejo ari bwo yatangaje ko yamaze gusinyisha Abubakar Lawal wakiniraga AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’imyaka ibiri.

Uyu rutahizamu w’umunya-Nigeria wari umaze imyaka ibiri muri AS Kigali, yatangarije abashinzwe itangazamakuru mu ikipe ya VIPERS ko mu byo ashyize imbere ari ugufasha iyi kipe kugera mu matsinda ya CAF Champions League.
“Ndumva nishimye kandi ndiyumva nk’uri mu rugo, banyeretse kuva nagera hano. "
"Ndi hano kugira ngo ntange ibyo mfite. Ndabizi ko iyi kipe itarigera ikina amatsinda ya CAF Champions League, ndi hano kugira ngo mbfashe duhatane ku buryo izo nzozi tuzikabya”

Abubakar Lawal abaye umukinnyi wa karindwi iyi kipe itozwa na Robertinho wahoze muri Rayon Sports isinyishije, nyuma ya Alfred Macumu Mudekereza, Olivier Omadjondo Osomba, Isa Mubiru, Marvin Joseph Youngman, Ashraf Mandela na Abdu Lumala.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|