Abuba na Makenzi berekeje muri Gor Mahia bidasubirwaho

Rayon Sports imaze gutangaza kuri uyu wa gatanu, ko abari abakinnyi bayo babiri Sibomana Abuba na Nizigiyimana Karim Makenzi, barangije kugurishwa mu ikipe ya Gor Mahia yo mu gihugu cya Kenya.

Aba basore bombi bakina inyuma ku mpande, bari bamaze iminsi bifuzwa n’iyi kipe yo muri Kenya ariko ubuyobozi bwa Rayon Sports bugakomeza gutangaza ko ari ibihuha.

Makenzi yari amaze imyaka ari we mukinnyi witwara neza kumwanya we
Makenzi yari amaze imyaka ari we mukinnyi witwara neza kumwanya we

Aba bakinnyi bari bamaze iminsi bari mu gihugu cya Kenya, byaje kurangira ikipe ya Rayon Sports ibahaye impapuro zibemerera gukina mu gihugu cya Kenya, nyuma yo gutangwaho akayabo k’amadorali ya Amerika 8 000(arenga gato 5 600 000).

Emmanuel Niyomusabye uvugira Rayon Sports atangariza itangazamakuru, yavuze ko bafashe icyemezo cyo kugurisha aba bakinnyi kuko bari bagaragaje ubushake bwo kwigira muri Kenya, mu gihe Rayon Sports ibicishije ku rubuga nkoranyambaga rwayo, yashimiye aba basore bombi ibyo bakoreye iyi kipe.

Umwe mu bayobozi ba Rayon Sports yari yaciye amarenga ku igurishwa ry'aba basore
Umwe mu bayobozi ba Rayon Sports yari yaciye amarenga ku igurishwa ry’aba basore

Sibomana Abuba na Nizigiyimana Karim, bakaba kugiti cyabo bahawe 37 000 by’amadorali(25 900 000 Frw) ngo babashe kwerekeza muri iyi kipe ifite igikombe cya shampiyona muri Kenya.

Aba bakinnyi bakaba basanze abandi batandukanye iyi kipe yaguze barimo umunyezamu Boniface Oluoch (bakuye muri Tusker FC), Myugariro w’umunya Liberia Dirkir Glay (Bakuye muri Thika United), Umugande ukina hagati Aucho Khalid (Wahoze akiniraTusker FC), umukinnyi wo hagati Jerry Santos, rutahizamu w’umugande Farouk Ssentongo ndetse na rutahizamu w’umunya Ghana Tawfiq Zakari.

Abuba na Makenzi bari bamaze iminsi muri Kenya
Abuba na Makenzi bari bamaze iminsi muri Kenya

Ikipe ya Gor Mahia niyo izahagararira Kenya mu mikino ya Champions League ndetse ikaba ishaka kuba yakwisubiza igikombe cya shampiyona nubwo nayo yatakaje abakinnyi batandukanye nka Dan Sserenkuma, David Owino na Geoffrey Kizito.

Jah d’eau DUKUZE

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nkakomitenyobozi!Ya,ekipe.Babanjebagacyemur,ibibazo birimurireyonsport.bakarekakwihutirakujya!gushingaterevision. numukunziwayo.nabyonibyiza!ariko?ivuyemumarushanwa!nyeka bitashimisha abakubayo.

ishimwe Emmanuel yanditse ku itariki ya: 17-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka