Abou Diaby yahawe igihembo cy’umukinnyi waranzwe n’imvune

Nkuko bisanzwe, buri mwaka urubuga befoot.fr rutanga icyo wakwita igihembo cy’umukinnyi waranzwe n’imvune kurusha abandi ku mugabane w’Iburayi bita “Ballon de Plâtre”. Icy’uyu mwaka kikaba cyaregukanywe n’umukinnyi wo hagati wa Arsenal, Abou Diaby.

Uyu mukinnyi yaranzwe n’imvune zikomeye muri uyu mwaka, kuburyo muri Werurwe 2013 yashatse guhagarika gukina umupira w’amaguru ariko abajyanama be bakamubuza bakamusaba kihangana.

Igihembo “Ballon de Plâtre” kigamije kwihanganisha uwo mukinnyi no kumwereka ko atekerezwa.

Iyi ballon de Platre, Diaby ayitwaye abandi bakinnyi baranzwe n’imvune aribo Baysee wa Saint-Étienne na Gourcuff wa Lion. Diaby yatowe na 72% by’abatoye bose.

Ernest Kalinganire

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka