
Abo bayobozi bakaba batawe muri yombi kuri uyu wa 12 Nzeli 2018, bakekwaho ruswa bashinjijwe n’umusifuzi wasifuye umukino wahuje Ikipe y’Amavubi n’iya Cote d’Ivoire wabaye mu mpera z’icyumweru gishize.
Umuvugizi wa RIB Mbabazi Modeste yemeje ayo makuru avuga ko aba bakozi ba FERWAFA, bari kubazwa ku cyaha cya ruswa bashinjijwe n’uwo musifuzi witwa Jackson Pavaza ukomoka mu gihugu cya Namibia.
Jackson Pavaza yari yatanze ikirego mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika CAF, ashinja abo bayobozi ko bashatse guha ruswa abasifuzi yari ahagarariye ngo babogamire ku ikipe y’Amavubi.
Pavaza Jackson ni we wari umusifuzi wo hagati muri uwo mukino akaba yari afatanije na bagenzi be batatu barimo, David Shaanika, Shoovaleka Nehemia na Matheus Kanyanga.
Mu kirego Pavaza yatanze, yavuze ko abo bayobozi bamuzaniye amafaranga muri anvelope y’ikaki, akababwira ko adashobora kwemera impano ivuye kuri buri wese, kuko n’amategeko ya CAF atabyemera.
Ati” Sinigeze nshaka no kumenya umubare wayo, narayanze ndayabasubiza mpita ngeza ikirego kuri CAF.”
Nyuma yo gutanga icyo kirego FERWAFA yasohoye itangazo rikibeshyuza, igaragaza ko itari igamije gutanga ruswa ahubwo bibeshye ku mubare w’amafaranga bagombaga guha abo basifuzi nk’uko amategeko ya CAF abiteganya, bakabaha menshi.
Gusa ngo nyuma yo kumenya ko bibeshye bahise babaha ayo amategeko ateganya andi barayagarura, bakavuga ko icyabaye ari ukwibeshya, batari bagambiriye gutanga ruswa, nk’uko Pavaza abivuga.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Ariko kuki mutagaragaza ibitekerezo tuba twanditse kunkuru mwatumye dusoma? ubu igiteketezo natanze ejo muracyagisoma?
Abantu barya Ruswa n’abayitanga ni millions na millions.Corruption ni ikintu kiri vaste.Abantu bakira cyane benshi biterwa na Ruswa.Nubwo bimeze gutyo,ntabwo ubukire butubuza kurwara,gusaza no gupfa.YESU yabajije abantu ati "byakumarira iki gukira cyane hanyuma ugapfa?"Niyo mpamvu yatugiriye inama yo "gushaka mbere ne mbere ubwami bw’imana",aho kwibera mu byisi gusa.Niba dushaka ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Abumvira iyo nama,azabazura ku Munsi w’Imperuka (Yohana 6:40).