Abatoza batandatu barahatanira gutoza Bugesera FC
Abatoza batandatu nibo batanze impapuro zabo basaba gutoza ikipe ya Bugesera FC yo mu kicyiro cya kabiri. Biteganyijwe ko mu cyumweru gitaha aribwo hazamenyekana umutoza uzaba watoranyijwe; nk’uko bitanganzwa n’uumunyamabanga akaba n’umuvugizi wa Bugesera FC.
Gahigi Jean Claude yagize ati “ abo bose uko ari batandatu nta munyamahanga urimo bose n’abanyarwanda kandi barimo abatoje amakipe akomeye arimo nayo mu cyiciro cya mbere hano mu Rwanda”.
Aha yirinze kugira amazina y’abo batoza atangaza ariko amakuru akaba avuga ko muri abo harimo umutoza Sogonya Hamis uzwi ku kazina ka Kishi.
Mu kiganiro kuri telefone ugendanwa na Sogonya Hamis akaba yatangaje ko aribyo nawe yasabye gutoza ikipe ya Bugesera FC ko naramuka abonye ako kazi inshingano ya mbere azaba afite ari ukuzamura iyo kipe mu cyiciro cya mbere.
Ati “nzaharanira kuzamura umupira w’amaguru nshingiye ku bana bakomoka muri ako karere, ibyo kandi nagiye mbigeraho mu makipe menshi nagyuzemo”.
Egide Kayiranga
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|