Muri iki gitondo ni bwo hazindutse havugwa amakuru y’uko abatoza bungirije mu ikipe ya Bugesera bahagaritswe, amakuru yaje no kwemezwa n’abayobozi b’iyi kipe mu kiganiro bagiranye na Kigali Today
"Ni byo abo batoza bungirije twabahagaritse, barimo n’umuganga ndetse n’umuyobozi wa tekiniki, hari hamaze iminsi harimo kutumvikana ndetse bigatuma tutabona umusaruro mwiza, ndetse bikanagira ingaruka ku bakinnyi, nyuma yo kubikurikirana no kuganira n’abakinnyi twafashe umwanzuro wo kubahagarika" Mbonigaba Silas, Umunyamabanga mukuru wa Bugesera Fc

Abo batoza twatangarijwe ko bahagaritswe imikino itatu badakora akazi mu ikipe ya Bugesera Fc, bakaba ari Nzunga Thierry ari we mutoza wungirije, Kayitare Aimable wari umuyobozi wa Tekiniki ndetse n’umuganga w’iyo kipe, igakomeza kuba itozwa na Kanyankore Gilbert Yaounde afatanije na Macari umutoza w’Abanyezamu.

Mu mikino itatu iyo kipe iheruka gukina nta n’umwe yatsinze, aho yatsinzwe na Mukura ibitego 2-1, inganya na Musanze 1-1, ndetse inatsindwa na Muhanga yo mu cyiciro cya kabiri igitego 1-0 mu gikombe cy’Amahoro.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|