Abatoranyije abana bagiye muri Bayern Munich Academy bategereje umushahara amaso ahera mu kirere
Bamwe mu bagize uruhare mu itoranywa ry’abakinnyi bagiye mu ishuri rya ruhago rya Bayern Munich mu Rwanda bavuga ko bategereje ibihembo amaso ahera mu kirere.
Ibi bamwe muri aba bari abajyanama mu bya tekinike bari bahagarariye itoranywa ry’abakinnyi hirya no hino mu gihugu babibwiye Kigali Today aho bavuga ko batswe konti muri Kanama 2024 ariko amezi akaba abaye hafi ane batari bishyurwa.
Ati"Twakoranye na Academy ya Bayern Munich Rwanda mu gikorwa cyo kuyifasha kuyishakira abana bafite impano bayigiyemo mu kwezi Kwa Cyenda,icyo gikorwa twagikozwe kuva mu kwezi kwa Nyakanga duhabwa inshingano twasabwe kwitanga tukagera ahabera igikorwa tugashaka abana mu turere dushinzwe (Twitwaga FERWAFA Technical Advisors) hanyuma tukazishyurwa ariko Nyuma yo gukora icyo gikorwa twategereje kwishyurwa turaheba."
Umwe mu bagize uruhare mu gutoranya abakinnyi yakomeje avuga ko nyuma yo kurangiza akazi bakoze basabwe konti zo kwishyurirwaho ariko kugeza ubu bikaba bitari byakorwa.
Ati"Uwitwa Carine yatwatse konti muri Kanama 2024,nyuma tukajya tumubaza akatubwira ngo tubaze Kayisire JAcques ushinzwe Academy muri Minisiteri ya Siporo twamubaza akatubwira ngo ejo ejo ejo amezi abaye ane."
Undi waganiriye na Kigali Today nawe yavuze ko babaza buri gihe ariko kugeza ubu amaso yaheze mu kirere.
Ati"Konti twazisabwe nyuma yo gutoranya abakinnyi bagiye mu Budage, turabaza bakatubwira ko bikiri gukorwa. Muri twese nta n’umwe wari wishyurwa, batubwira ko bigiye gukorwa ariko kugeza uyu munsi turacyategereje."
Mu bihe bitandukanye Kigali Today yagerageje kubaza iki kibazo inzego zibishinzwe yaba muri Minisiteri ya Siporo ndetse n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda nta gisubizo bigeze babitangaho.
Abakoze aka kazi bagakoze mu byiciro bibiri birimo gutoranya abatarengeje imyaka 15 ndetse n’abana batari barengeje imyaka 17 gusa uretse bo na bamwe mu basifuye imikino yakinwe muri iri toranywa na bo bavuga ko batari bishyurwa amafaranga bagomba guhabwa.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|