Abakinnyi 26 biganjemo abakinnyi badasanzwe bazwi cyane mu Rwanda,nibo batoranijwe mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 igomba kwitegura umukino uzayihuza na Uganda mu gushakisha itike yo kwerekeza mu gikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka kizaba mu mwaka wa 2017.

Bamwe mu bakinnyi basanzwe bazwi mu makipe yo mu Rwanda bahamagawe ni rutahizamu wa Marines Itangishaka Blaise ,umunyezamu Hategekimana Bonheur wa Kiyovu, murumuna wa Abouba Sibomana na Ombolenga Fitina ariwe Yamini Salum ukinira SC Kiyovu, Manishimwe Djabel wa Rayon Sports na Muhire Kevin wa Rayon Sports.



Urutonde rwuzuye
Abanyezamu: Hategekimana Bonheur (SC Kiyovu), Nzeyurwanda Djihad (Isonga) na Itangishaka Jean Paul (Sunrise)
Ba myugariro: Niyonkuru Amani (Bugesera), Ngiruwonsanga Jean d’Amour (AS Muhanga), Ndikumana Patrick (Rwamagana City), Mutsinzi Ange (AS Muhanga), Nsabimana Aimable (Marines), Ndagijimana Ewing (Etincelles), Mutuyimana Djuma (La Jeunesse) and Ngabo Felix (Rwamagana City), Ahoyikuye Jean Paul (Nyagatare) na Nsengiyumva Daniel (Miroplast)
Abakina hagati: Mucyo Freddy (AS Muhanga), Rugamba Jean Baptiste (Vision Fc), Ntirushwa Aimee (Interforce) na Muhire Kevin (Rayon Sports)
Ba rutahizamu: Itangishaka Blaise (Marines), Sibomana Arafat (Amagaju), Yamini Salum (SC Kiyovu), Manishimwe Djabel (Rayon Sports), Niyongira Danny (Interforce), Mbonigena Eric (Bugesera), Rutinywa Gonzalez (AS Muhanga), Ndabaramiye Shuklan (Vision) na Bizimana Christian (Pepiniere).
Biteganijwe ko u Rwanda na Uganda bazakina imikino ibiri,aho uwa mbere uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo taliki ya 02/04/2016,uwa kabiri ukazaba taliki ya 23/04/2016 mu gihugu cya Uganda.
Andi mafoto y’iyi kipe ubwo yakinaga na Pepiniere kuri uyu wa mbere








National Football League
Ohereza igitekerezo
|