Abataramyi bakunzwe binjije abanyarwanda mu birori by’intwari z’igihugu

Itorero indatirwabahizi ry’umujyi wa Kigali ryarangaje imbere abahanzi basusurukije amagana yitabiriye igitaramo cyinjije u Rwanda mu munsi mukuru wo kwizihiza intwari z’igihugu.

Mu kigo mberabyombi kimenyerewe ku izina rya Camp Kigali, abato n’abakuru bari babukereye kugira ngo bashimire kandi bishimire ubutwari bwakuye abanyarwanda ahakomeye, bakarwanira ubwigenge bwarwo, bakarubohoza mu icuraburindi rya Jenoside n’ibindi bihe by’amajye.

Itorero indatirwabahizi ryabisobanuye neza byose, ryerekana intwari z’igihugu bahereye mu mizi, ari nako rinezeza abantu mu mbyino n’imivugo bisobekeranye n’umudiho gakondo w’abasore n’inkumi babereye u Rwanda.

Ubwo kandi abandi bahanzi nabo bakomeje kuhanyurana umucyo; barimo Ruti Joel, Army Band, Arriel Wayz n’abandi batandukanye bari bashatse umwambaro usa nk’uwa Gisirikare kugira ngo bashimire ingabo zarurasaniye, zikarumenera amaraso cyane cyane mu gihe cyo kwibohora, urugamba rwatangiye mu 1990, hakazamo no guhagarika Jenoside.

François Ngarambe, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Intwari z’igihugu, imidali n’impeta by’ishimwe n’abandi bayobozi batandukanye bitabiriye iki igitaramo cyo kwishimira no kurata ibigwi by’Intwari z’Igihugu.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel, mu ijambo rye ry’ikaze ku bitabiriye igitaramo yashimye ubufatanye bukomeye hagati y’Umujyi ndetse n’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu mu gutegura iki gitaramo ngarukamwaka.

Yavuze ko iki gikorwa cyanahujwe no gusoza isangano ry’urubyiruko (Kigali Youth Festival 2025), ryatangiye ku ya 10 Mutarama 2025.

Meya Dusengiyumva yavuze ko mu gihe iri sangano ryari rimaze, urubyiruko rwakoraga ibikorwa bitandukanye ndetse runahabwa inyigisho, zerekeye ubutwari, rutegurirwa n’amarushanwa mu mikino itandukanye ndetse rusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali n’ibindi.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye igitaramo cyo kwizihiza Intwari z’Igihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu yabibukije ko hizihizwa Intwari z’Igihugu zagiye zigira uruhare mu kucyagura, kugiteza imbere no kugikura mu bihe bikomeye nka Jenoside yakorewe Abatutsi, kuva u Rwanda rwabaho kugeza ubu.

Yibukije urubyiruko ko Igihugu cyose gitera imbere ari uko abaturage bacyo bashyize hamwe bakagira intego imwe. Yabasabye ko ubutwari n’ubumwe byaranze Intwari z’U Rwanda bigomba kubaranga bikatugeza ku iterambere rirambye.

Minisitiri yasobanuye ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubuyobozi bwiza bwatugejeje ku mibereho myiza n’umutekano kubera ubumwe, ubutwari, no gukunda Igihugu.

Yasabye urubyiruko kwigira ku Ntwari z’Igihugu bakitegura gufata inshingano zikomeye mu iterambere ry’Igihugu, bakunda umurimo, ndetse biga guteganyiriza ibihe bizaza.

Yasabye ababyeyi gutoza abana indangagaciro z’umuco nyarwanda na kirazira, cyane cyane ubumwe, ubupfura, ubwangamugayo, kwigira, imyitwarire n’imigenzereze myiza.

Yashoje asaba abitabiriye igitaramo n’Abanyarwanda muri rusange kwirinda no kwamagana amacakuburi n’ivangura iryo ari ryo ryose, ahubwo bakimakaza umuco w’ubumwe n’ubutwari.

Hamwe na: Ruzindana Janvier

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka