Abasirikare barinda Umukuru w’Igihugu begukanye igikombe cyo Kwibohora (Amafoto)
Ku wa Mbere tariki 3 Nyakanga 2023, abasirikare barinda umutekano w’Umukuru w’Igihugu, kuri Kigali Pelé Stadium, begukanye igikombe cy’umunsi wo Kwibohora batsinze Task Force Division igitego 1-0.


Ni umukino watangiye Task Force Division ariyo igaragaza imbaraga cyane kuko yakinaga neza kurusha Republican Guard. Nyuma y’iminota 10 ariko byahindutse Republican Guard yinjira mu mukino.

Ku munota wa 36 umupira wari uzamukanywe neza n’abakinnyi ba Republican Guard wahawe uwitwa Afande Theoneste, na we ahita atsinda igitego kimwe cyaranze uyu mukino, n’igice cya mbere kirangira ari 1-0.
Mu gice cya kabiri Task Force Division yakinnye neza kugeza umukino urangiye igaragaza imbaraga zo gushaka kwishyura, ariko irata n’uburyo bukomeye imbere y’izamu ari nako na Republican Guard nabo barata ubundi buryo banugarira izamu neza, kugeza ubwo umukino urangiye ari igitego 1-0, Republican Guard yegukanye Igikombe cyo Kwibora.




Republican Guard yegukanye iki gikombe cyo Kwibohora mu gihe n’ubundi ari yo yari ibitse icy’imikino ya Gisirikare yakinwe umwaka ushize wa 2022, yatwaye itsinze Special Operations Force ibitego 2-1.









Reba ibindi muri iyi video:
National Football League
Ohereza igitekerezo
|