Abasifuzi 4 b’Abanyarwandakazi batoranyijwe na FIFA bazashimirwa

Itsinda ry’Abanyarwandakazi bakora akazi ko gusifura umupira w’amaguru batoranyijwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA), bazambikwa ibirango bya FIFA bibahesha uburenganzira bwo gusifura imikino mpuzamahanga ku mugaragaro tariki 24/02/2012.

Umusifuzi wo hagati Angélique Tuyishime, hamwe n’abandi batatu bo ku ruhande Francine Ingabire, Sandrine Murangwa Usenga na Salma Mukayinsenga, ni bo bagiriwe icyizere na FIFA bitewe n’uko bamaze iminsi bitwara neza mu misifurire mu Rwanda.

Nyuma yo kwambikwa ibyo birango (badges), iryo tsinda ry’abagore 4 bazatangira bwa mbere akazi ko gusifura imikino mpuzamahanga ubwo bazaba basifura umukino w’amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cy’isi cy’abagore, mu mukino uzahuza Kenya na Zambia i Nairobi tariki 02/03/2012.

Abo banyarwandakazi bane nibo bazayobora uwo mukino, naho Komiseri wawo (umugenzuzi) akazaba ari Beletesh Gebremariam ukomoka muri Ethiopia.
Mu gikombe cy’isi kizabera muri Uzbekistan, Afurika izahagararirwa n’amakipe abiri.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka