
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yakoze imyitozo ya nyuma itegura umukino wa Cap-Vert uteganyijwe kuri uyu Kane guhera I Saa Kumi n’ebyiri ku masaha yo mu Rwanda.
Muri iyi myitozo, abakinnyi bose bari bameze neza ndetse n’umutoza Mashami Vincent avuga ko ari umukino bitezemo gukosora amakosa bakoze mu mikino yabanje ituma bari no ku mwanya wa nyuma mu itsinda.
Abakinnyi 11 bashobora kubanzamo
Kwizera Olivier
Omborenga Fitina, Manzi Thierry, Rwatubyaye Abdul, Imanishimwe Emmanuel
Niyonzima Ally, Mukunzi Yannick, Bizimana Djihad
Niyonzima Haruna
Tuyisenge Jacques na Kagere Meddie.
Ku ruhande rw’ikipe ya Cap-Vert, rutahizamu Vagner Dias ukina mu ikipe ya FC Metz mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa ntari bukine uyu mukino kubera imvune, akaba yiyongera ku bandi batari buboneke kubera impamvu zitandukanye barimo Mário Évora, Patrick Andrade, Zé Luís, Kenny Rocha, Bruno Leite na Willy Semedo.
Amafoto yaranze imyitozo ya nyuma















National Football League
Ohereza igitekerezo
|
AMAVUBI AZATSINDA KUMUKINO WO KWISHYURA
DUSHIGIKIYE IKIPE YACU AMAVUBI KANDI TWIZEYE INTSINDI KUKO NDABONA ABASORE BAMAVUBI BAMEZE NEZA KANDI DUKENEYE INTSINZI KUGIRANGO NIZA NOMURWANDA TUZAYIKUREHO ATATU TUBE TUGIZE ATANDATU BITYO TUGIRE AMAHIRWA YO KUZITABIRA AMARUSHANWA YIGIKOMBE CYA AFURIKA
cape verd 0-3 Rwanda