Tariki 28/04/2021, kuri Stade Taleb-Mhiri Sfax iherereye mu mujyi wa Sfax muri Tunisia, hazabera umukino w’amatsinda wa CAF Confederation Cup uzahuza CS Sfaxien na ASC Les Jaraaf de Dakar.

Uwikunda Samuel (hagati) uheruka gusifura igikombe cya Afurika U-20 azaba ari mu kibuga hagati
Uyu mukino uzakirwa n’ikipe ya CS Sfaxien yasezereye AS Kigali mu mikino ya Playoffs, uzagaragaramo abasifuzi batatu barimo Samuel Uwikunda uzaba ari umusifuzi wo hagati, hakabamo Mutuyimana Dieudonne uzaba asifura ku ruhande.

Mutuyimana Dieudonne uzaba asifura ku ruhande
Bazafatanya kandi na Frank John Komba ukomoka muri Tanzania, mu gihe umusifuzi wa kane azaba ari umunyarwanda Ishimwe Jean Claude, naho Komiseri w’umukino akazaba ari Sylvestre Cantussan ukomoka muri Guinea-Bissau.

Ishimwe Jean Claude azaba ari umusifuzi wa kane
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|