Guhera tariki 08 kugera ku ya 31/01/2023 mu gihugu cya Algeria hazabera igikombe cya Afurika gihuza abakinnyi bakina imbere mu gihugu (CHAN), irushanwa mbere ryagombaga kba kuva tariki 10/07 kugera tariki 01/08/2022, ariko riza kwimurirwa umwaka utaha.
N’ubwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda “AMAVUBI” itabashije kubona itike yo kwerekeza muri aya marushanwa, mu basifuzi bazayobora iri rushanwa hagaragaramo abanyarwanda batatu.

Uwikunda Samuel ni umwe mu bazasifura hagati muri CHAN izabera muri Algeria
Abo ni umusifuzi mpuzamahanga wo hagati Uwikunda Samuel, hakazaba harimo n’umusifuzi mpuzamahanga wo ku ruhande Mutuyimana Dieudonné. Aba kandi biyongera Umunyarwanda Ntagungira Céléstin “Abega” uzaba uri mu ba Instructors ba CAF.

Mutuyimana Dieudonné (uwa kabiri uvuye ibumoso) na Samuel Uwikunda (wa nyuma uvuye ibumoso) basanzwe ari abasifuzi mpuzamahanga
Urutonde rw’abasifuzi batoranyijwe

National Football League
Ohereza igitekerezo
|