Abanyamuryango ba Rayon Sports bandikiye Sadate bamusaba gutumiza inama idasanzwe

Bamwe mu banyamuryango b’ikipe ya Rayon Sports bandikiye Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate bamusaba gutumiza inama y’inteko rusange idasanzwe

Hashize iminsi mu ikipe ya Rayon Sports humvikana kutavuga rumwe hagati y’abanyamuryango b’iyi kipe ndetse n’abakunzi bayo muri rusange.

Uyu mwuka mubi waje gutuma urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB rwinjira muri iki kibazo, iza kwemeza ko Munyakazi Sadate ari we muyobozi w’iyi kipe wemewe n’amategeko, gusa abakunzi b’iyi kipe bakomeza kugaragaza ko batishimiye uburyo iyi kipe iyobowe.

Harifuzwa inama y'inteko rusange ya Rayon Sports ngo hasuzumwe ibibazo biri muri iyi kipe
Harifuzwa inama y’inteko rusange ya Rayon Sports ngo hasuzumwe ibibazo biri muri iyi kipe

Kuri uyu wa Gatandatu Tariki 08/08/2020 bamwe mu banyamuryango b’ikipe ya Rayon Sports bandikiye Munyakazi Sadate bamusaba gutumiza inteko rusange idasanzwe, aho bavugaga ko biteganywa n’amategeko shingiro agenga umuryango wa Rayon Sports.

Bimwe mu byo abanyamuryango bagaragaza bituma hagomba kubaho inama idasanzwe, ni ukuba ikipe ya Rayon Sports iri mu bibazo biterwa no kuba yaratakaje abakinnyi bari bayifitiye akamaro, gucamo ibice abanyamuryango no guheza amwe mu matsinda y’abafana.

Aba banyamuryango banditse iyi baruwa barasaba Munyakazi Sadate gutumiza iyo nama bitarenze iminsi itanu uhereye igihe aboneye ibaruwa, bitakorwa hakaba hakurikizwa ibyo amategeko y’umuryango wa Rayon Sports ateganya, birimo kuba 1/3 cy’abanyamuryango cyatumiza inama ndetse bakanishakamo umuyobozi w’iyo nama.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Rwose byo niyegure tumaz kumuhag azashing ikipe ye ako maze gutoba rayon sport yacu

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 8-08-2020  →  Musubize

Ndabasuhuje cyane nkunda kandi fana Reyon Sadate nafatanye nabandi nibwo tuzubaka reyon ikomeye.
Murakoze cyane

Maurice. Mbyayingabo yanditse ku itariki ya: 8-08-2020  →  Musubize

Bashyizeho undi muyobozi ? kuko ntawe utabona ko Rayonsport igeze ahabi,bafate imyanzuro naho RGB niba yaravuze ko ariwe muyobozi ntibivuze ko atavaho ,kuko abamutoye nibo bamukuraho.

Sakega yanditse ku itariki ya: 8-08-2020  →  Musubize

Sadate watumiza Inama utayitumiza ugomba kurekura ubuyobozi ukaba umunyamuryango wa Reyon sport nk’abandi Rutanga agende,Sarpongo agucike, Kimenyi, none naMuhajiri agucike urumva utananiwe koko?Reba imyenda ya hato nahato iri mu equipe urumva wowe bimeze gute?wakweguye mu mahoro nta matiku urashaka iki?Ntago manda yawe twayitegereza rwose?Kuva muhajiri yagiye egura nibyo nshaka kubwanjye pe.

Mukunzi yanditse ku itariki ya: 8-08-2020  →  Musubize

Igihe cyari kigeze ngo yegure neza.Birakabije pe.

alias yanditse ku itariki ya: 8-08-2020  →  Musubize

Ndi umukunzi wa Rayon sport.Muri ino minsi iyo witegereje ibyo Sadate arimo gukora ubona ameze nk’ufite umugambi wo gusiba ikipe yitwa Rayon sport ku rutonde rw’amakipe yo mu Rwanda.Niba abafana baracitsemo ibice,abakinnyi bakomeye bakaba barigendeye.Akaba yumvikana kenshi avuga ko yaguze abakinnyi bwacya tukabumva ahandi,ibi koko ni ibyo kwihangamirwa????

alias yanditse ku itariki ya: 8-08-2020  →  Musubize

Mureke kuvangira sedate afite gahinda nziza ahubwo nkawe ntuzi nibijya mbere utetse kubarukurikira izindi no gukoreshwa nibisambo byigira nyoni nyinshi byigaragaza nkibikunda ikipe kurusha abandi,mureke sadate akore manda ye ayirangize kdi muzatungurwa no kubona ikipe ikoze ibyo mutigeze mutekereza,murashaka kugura abakinnyi bahenze nta mafranga mufite,uraho uravuga ubusa utanatanga inkunga yawe ngo mugure abakinnyi,ngo nuguhima sadate

rubare yanditse ku itariki ya: 8-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka