Abanyamakuru b’imikino batangiye guhugurwa ku misifurire y’umupira w’amaguru
Ku bufatanye bw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) n’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru b’imimikino mu Rwanda (AJSPORT), abanyamakuru 30 b’imikino b’ibitangazamakuru bitandukanye batangiye amahugurwa y’iminsi itatu ku bijyanye n’imisifurire y’umupira w’amaguru.
Muri aya mahugurwa azarangira tariki 04/01/2013, abanyamakuru b’imikino mu Rwanda bazahugurwa n’abasifuzi ndetse n’abarimu (instructors) b’inzobere mu gusifura umupira w’amaguru, bakazibanda cyane cyane ku mategeko agenga umupira w’amaguru.
Ubwo yatangizaga ku mugaragaro aya mahugurwa, umuyobozi wa FERWAFA, Ntagungira Celestin, yavuze ko umushinga wo guhugura abanyamakuru ari mwiza cyane, kuko bizatuma basobanurira abaturage bimwe mu bijyanye n’amategeko agenda umupira w’amaguru babinyujije mu bitangazamakuru byabo.
Umuyobozi wa AJSPORT akaba n’umunyamakuru w’imikino, Jean Butoyi, yavuze ko ayo mahugurwa azafasha cyane bagenzi be b’abanyamakuru, kuko akenshi wasangaga bafite inyota yo kumenya amategeko agenda umupira w’amaguru.

Butoyi avuga kandi ko ayo mahugurwa ari n’umwanya mwiza wo gusobanukirwa neza amategeko ku buryo abanyamakuru bazajya babasha gusobanurira amategeko ababakurikira mu bitangazamakuru bitandukanye, igihe bibaye ngombwa nk’igihe havutse ikibazo kitavugwaho rumwe n’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Nkubito Athanase ushinzwe abasifuzi muri FERWAFA akaba ari no mu bazahugura abo banyamakuru, yavuze ko bazibanda cyane ku bijyanye n’itegeko rya 12 rijyanye n’amakosa akorwa n’abakinnyi mu kibuga ndetse n’uburyo akosorwa, Itegeko rirebana no kurarira ndetse n’irijyanye n’umusifuzi mu kibuga uko yitwara.
Biteganyijwe ko ubwo basaza basoza ayo mahugurwa, abanyamakuru bazakina umukino wa gicuti n’ikipe y’abakozi ba FERWAFA, aho bamwe mu banyamakuru bazaba bamaze guhugurwa bazagira uruhare mu miyoborere y’uwo mukino bakazawusifura.
Ni ku nshuro ya kabiri haba amahugurwa nk’aya ku banyamakuru nyuma y’umwaka ushize.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|