Intumwa zari zimaze iminsi mu Rwanda ziturutse mu gihugu cya Oman, by’umwihariko ishuri ryigisha umupira ryitwa Excellence Sports academy, ryamaze gusoza uruzinduko mu mpera z’iki cyumweru zisubira muri Oman.

Mu kiganiro twagiranye na Sheikh Hamdan Habimana uyobora Ijabo ryawe Rwanda, yadutangarije ko bimwe mu bintu by’ingenzi bumvikanye, harimo kuba bakwagura ubufatanye, harimo no kuba bashyira ishami ry’ishuri ryabo mu Rwanda.
Yagize ati "Twaganiriye ingingo nk’eshanu, iya mbere ni ubufatanye bwazaranga Excellence Sports Aacdemy n’Ijabo ryawe Rwanda, icya kabiiri ni ugufungura centre ikaba ishami mu Rwanda ikajya mu ihuriro ry’Ijabo ryawe Rwanda"

"Iya gatatu ni ugufasha ihuriro gukora aya ma centres kujya akora imikino ihoraho imeze nka Shampiona, iya kane ni ukohereza abantu bahugura abatoza mu gutoza abana batoya, iya gatanu ni ugutangiza gahunda yo gusurana, ku buryo nk’ikipe y’Ijabo ryawe Rwanda yajya gusura iyo muri Oman cyangwa iyo muri Oman igasura u Rwanda"
Yakoemeje agira ati "Twakoze imbanzirizamushinga, ubwo bazagenda babisuzume ubundi hashyirweho uburyo bwo kuvugana uko twabisinya bigatangira gushyirwa mu bikorwa, twe dushobora kujyayo cyangwa bo bakaza."
Iri tsinda mu ruzinduko rw’iminsi itanu basuye ibigo byigisha abana umupira w’amaguru by’i Musanze na Rubavu, basura ibigo byo mu ntara y’Amajyepfo na Kigali, ndetse banagirana ibiganiro n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda

Izi ntumwa zo muri Oman zari ziyobowe na Said Nasser Abdullah Al Kindi, Umuyobozi wa Excellence Sports Academy, akaba yaraherekejwe n’abandi banyamuryango ba Excellence Sports Academy barimo Abdul Rahim Sleyim Salmeen Al Hajri, Sulaiman Khamis Salim Al Obaidani ndetse na Majid Sulaiman Salim Al Wahaibi.
National Football League
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
ikindi kandi ugomba kumenya mu Rwanda hari goverenema yemerwa n isi yose singirango bareka uwo ariwe wese akinjira mu gihugu agakora icyo ashaka cyose cyangwa cya amafuti
biteye agahinda kubona ko hari abantu bakigira ibitekerezo nkibyo uwo mugabo wasubije aho hejuru ati projet zabarabu murazizi twebwe uko twumva mu Rwanda hateye imbere twagiraga ngo inzika mu Rwanda ntazikibaho abo bantu baje kwifatanya na anyarwanda guteza imbere igihugu kuburyo bwabo uko babibona nta kibi bazanye bazanwe no gufasha kubyobozi babona kandi bashoboye ntibaje kugura cyangwa kugurisha wee nuba haricyo upfa numwarabu umwe ntugirengo abarabu bse babaye abanzi bawe sorry
Ibi bintu birimo hamdan kweli bifite ubuziranenge? Muzambwira
projets zabarabu turazizi; nta gahunda y’igihe kirekire zigira.