Abanya-Nigeria ntibabasha kureba umukino uhuza ikipe yabo n’Amavubi

Abaturage ba Nigeria n’abakunzi b’ikipe “Super Eagles” batari ku kibuga cyangwa ngo barebe televiziyo y’u Rwanda ntibashobora kureba umukino urimo guhuza ikipe y’igihugu ya Nigeria n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda.

Televiziyo y’igihugu ya Nigeria (NTA) hamwe n’ishyirahamwe rikurikira iby’imikino muri icyo gihugu (ACI) byafashe icyemezo cyo kutishyura amadorali y’Amerika 200 000 asabwa n’isosiyete yitwa Sports Five yaguze uburenganzira bwo kwerekana imipira y’igikombe cy’Afurika; nkuko bitangazwa na www.kickoff.com

Abayobozi ba televiziyo y’igihugu ya Nigeria n’indi televiziyo yigenga muri icyo gihugu bavuze ko amadorali 200 000 basabwa kwishyura ari menshi kandi ko ari ukubavunisha. Bagize bati “ twishyuye ayo mafaranga menshi mu gihe gito, twazayagaruza gute”?

Sosiyete Sports Five ifite uburenganzira bwo kwerekana imikino y’amajonjora y’igikombe cy’Afurika yakomeje kugawa ko ica amafaranga menshi amateleviziyo ashaka kwerakana iyo mipira.

Marie Josée Ikibasumba

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka