Abana 70 batangiranye na Gatsibo Football Center yitezweho kongera impano za ruhago
Mu karere ka Gatsibo, mu Ntara y’Iburasirazuba hatangijwe ishuri rya ruhago ‘Gatsibo Football Center’, rizafasha mu kuzamura impano za ruhago ziba muri aka gace gakomokamo abakinnyi benshi bakomeye uyu munsi.
Iri rerero ririmo abana bari hagati y’imyaka itandatu (6) na 16 y’amavuko ryatangijwe tariki ya 6 Nzeri 2024, mu kongera kuzamura impano zibarizwa mu Karere ka Gatsibo ariko by’umwihariko mu Murenge wa Kiziguro ndetse na Kiramuruzi ibice byahoze bigaburira umupira w’amaguru mu Rwanda.
Umuyobozi Mukuru wa Gatsibo Football Center, Ishimwe Olivier Ba ukomoka muri aka Karere ariko akaba n’umunyamakuru w’imikino avuga ko impano ziheruka kuzamukira muri aka gace nta barumuna babo bari bafite bityo ariyo mpamvu yatumye hatekerezwa gushinga iri shuri kugira ngo bakomereze ku byari byarakozwe hubakwa ruhago ishingiye ku bakiri bato, bikanajyana n’ibihe.
Ati "Hari uburyo bwari busanzwe bwa gakondo aho usanga abana bamaze umwaka nta mikino ya gicuti, ugasanga ufite abana ariko ntuzi imyaka yabo, nyuma y’imyaka itatu abandi bakamutwara ntumenye irengero. Hari ibyari bihari nk’ahantu hahoze umupira w’amaguru ariko ubu navuga ko ibyo twashakaga kongera ari ukuba nibura waba ufite umwana w’imyaka itandatu (6) ariko yazagira 25 ugasanga nibura ufite n’ifoto ye ukabona ko ari ibintu bijyanye n’igihe".
Ishimwe Olivier yakomeje avuga ko umubyeyi uzajya ujyana umwana muri Gatsibo Football Center, bazaba bafatanyije kurera kugeza igihe umusaruro ubonetse, ndetse byatangiye kuvamo umusaruro cyane ko bamwe mu babyeyi bashobora kuba babisobanukiwe.
Ati "Umubyeyi uri kuzana umwana hano dufatanyije kurera, akarera nanjye nkarera kugeza igihe bizatangira umusaruro. Mu ishuri ry’abana 50 hari abatsindwa n’abatsinda, mu bana dufite 70 hari abo bizagenda neza, abandi wenda ntibikunde ariko nifuza ko bose byagenda neza. Ikiza cya hano usanga nk’umwana yarabyawe n’umubyeyi wakiniye nka Gatsibo, ugasanga ibintu by’umupira w’amaguru bose barabyumva ntabwo ari kwa kundi ubwira umubyeyi ngo n’azane umwana akine akavuga ngo agiye kwiba, basa n’aho babyumva".
Akarere ka Gatsibo kazwiho kuba karavuyemo abakinnyi batandukanye bamenyekanye muri ruhago Nyarwanda barimo Ruboneka Jean Bosco wa APR FC, Manishimwe Djabel, Ishimwe Fiston, Hoziyana Kennedy n’abandi.
Mu gufungura Gatsibo Football Center habaye n’umukino wahuje iri rerero na Gahini Football Academy riwutsinda ibitego 2-1.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|