Nyuma yo guhura n’abayobozi b’amatsinda y’abafana bakiyemeza gutanga amafaranga asaga Miliyoni 13 Frws, kuri uyu wa Gatanu ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwahuye n’abavuga rikijyana mu ikipe ya Rayon Sports, biganjemo abigeze kuba mu buyobozi bw’iyi kipe mu bihe bitandukanye.

Iyi nama yari iyobowe na Perezida wa Komite y’inzibacyuho ya Rayon Sports Murenzi Abdallah, bibanze ku gutanga ibitekerezo byatuma ikipe ya Rayon Sports yongera gukomera, ariko banakusanya amafaranga azafasha iyi kipe mu kubigeraho.

Abitabiriye iyi nama bahavuye biyemeje gutanga angina na Mliyoni 15 n’ibihumbi 300 Frws, akaba yaje yiyongera ku yandi amaze kwemerwa n’abakunzi ba Rayon Sports binyuze mu matsinda y’abafana angina na Miliyoni 18 Frws, yose hamwe akaba Miliyoni 33 n’ibihumbi 300 Frws.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Twebwe abakunzi bikipe ya rayon sport ibyifuzo byacu nuko murenzi yemeye akatubera president noneho tugashaka abakinnyi badafite uguhuzagurika muribo ndetse bashyize hamwe ntagikombe cyaducika hano murwimisozi 1000 inkunga yanjye nzabaha abakinnyi 3 bazankomokaho